Image default
Ubuzima

Bugesera: Biteguye guhangana n’icyorezo cya“Marburg”kivugwa muri Tanzania

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata bavuga ko biteguye guhangana n’icyorezo cya Marburg kivugwa muri Tanzaniya, abaturage bakaba baratangiye guhabwa amakuru y’uburyo cyandura ndetse n’icyo bakora ngo bakirinde.

Mu gihe abategetsi ba Tanzania baherutse gutangaza ko muri icyo gihugu hageze icyorezo cya Marburg gifite ibimenyetso bijya gusa n’ibya Ebola, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bwatangiye gahunda yo gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo, uwagira ibimenyetso bidasanzwe akaba asabwa kwihutira kujya kwa muganga.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamuryango b’Urugaga rw’Abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda no guharanira ubuzima (Abasirwa).

Image

Tariki 29 Werurwe 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yabwiye abanyamakuru ko abaturage bari guhabwa amakuru kuri iki cyorezo.

Yagize ati “Mu muganda, mu mugoroba w’imiryango turimo kubwira abaturage iby’iriya ndwara tunabashishikariza kongera gushyira imbaraga mu gukaraba intoki.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa yavuze ko gahunda yo gusobanurira abaturage iby’iki cyorezo irimbanije.

Yagize ati “Mu ruhande rumwe kiriya cyorezo cya Marburg kimeze nka Ebola, ari uburyo cyandura, ari aho virusi ikomoka ndetse n’imiterere ya virus[…]yandurira mu matembabuzi y’umuntu yose, yaba mu macandwe, ibyuya, ibirutsi, inkari cyangwa amaraso by’uyirwaye. Abaturage twababwiye uko icyorezo cyandura, tubabwira n’uburyo bwo kwirinda nko gukaraba intoki.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku ruhande rw’abaganga nabo biteguye dore ko hari n’ibitaro bigendanwa ‘Mobile Field Hospital’ byahoze kikoreshwa mu kuvura abarwayi ba COVID-19, bifite ibikoresho bitandukanye bigezweho ku buryo bishobora no kwifashishwa mu kuvura uwarwara ‘Marburg’.

Dr Rutagengwa avuga ko kugeza ubu Marburg nta muti nta n’urukingo ifite, ariko kandi ngo kwa muganga bafasha mu kuvura ibimenyetso bijyana nayo. Akaba asaba abaturage bo mu Karere ka Bugesera ndetse n’abahagenda gukaza ingamba zo kwirinda zijyana n’isuku by’umwihariko gukaraba intoki, gusukura ahahurira abantu cyane nk’aho ku mupaka, gusukura inzugi n’ibindi bikorwaho n’abantu benshi.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

Related posts

Uyu munsi mu Rwanda habonetse abantu 93 banduye Coronavirus

Emma-marie

Mu Rwanda umuntu wa 4 yishwe na Coronavirus

Emma-marie

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bifuza ko n’abaganga bamenya ururimi rw’amarenga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar