Image default
Amakuru

Kigali: Impungenge ku micungire y’amazi akoreshwa mu ngo

Buri rugo rwo mu Mujyi wa Kigali rufite icyobo kimwe cyangwa byinshi kijyamo amazi yanduye aturuka mu bwogero, mu bwiherero, mu gikoni ndetse n’ay’imvura. Rimwe na rimwe ibi byobo biruzura cyangwa bigatenguka bikangiza ibidukikije, ndetse bikaba byanagira ingaruka ku buzima bwa muntu. Kutagira uburyo bwo gucunga aya mazi biteye impungenge z’ingaruka z’ayo mazi mu minsi iri imbere.

Impungenge ni zose ku baturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kubera imicungire y’amazi akoreshwa mu ngo, aho buri rugo rufite ibyobo bijyamo ayo mazi, rimwe na rimwe byuzura amazi akishakira inzira akajya mu ngo z’abaturage, ari na ko yangiza ibidukikije n’ibikorwaremezo.

Uwamurera Agnès atuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, ni umwe mu bafite izo mpungenge.

Agira ati “Iwanjye dufite ibyobo bitatu: kimwe kijyamo amazi y’imvura, ikindi kijyamo ayo dukoresha mu gikoni, ikindi kijyamo ayo mu bwiherero. Ubu ndahangayitse cyane kubera ko ibyo byobo byose byuzuye kandi nta hantu dufite ho kubividurira.’’

Akomeza avuga ko iyo imvura yaguye amazi yishakira inzira akajya mu ngo z’abaturage, bakaba basaba ubuyobozi kubafasha ku kijyanye no kubona aho bakusanyiriza amazi akoreshwa mu ngo.

Sindayigaha Mathias, atuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo. Na we agira ati “Uwo haruguru y’iwanjye afite icyobo, uwo hepfo nuko, nanjye ndabifite bibiri… mbese dutuye hejuru y’ikiyaga cy’amazi ava mu ngo ku buryo amaherezo uzasanga inzu zireremba hejuru y’amazi. Ubuyobozi bukwiye gushaka uburyo aya mazi yahurizwa hamwe amazi atararenga inkombe.”

Ingaruka ku bidukikije no ku buzima bwa muntu

Impuguke mu bidukikije Dr. Abias Maniragaba, aherutse kubwira abanyamakuru bakorana n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Pax Press, ko iyo amazi akoreshwa mu ngo adakusanyirijwe hamwe ngo atunganywe ndetse yongere gukoreshwa ahinduka ikibazo ku bidukikije no ku buzima bw’umuntu by’umwihariko.

Kugeza ubu, Umujyi wa Kigali ntufite uruganda runini rutunganya amazi yanduye akoreshwa n’abawutuye basaga miliyoni, ibintu impunguke mu bwubatsi n’imiture, Eng. Sekamana Jean Damascène avuga ko bifite ingaruka zikomeye ku mibereho n’imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’ibikorwaremezo by’isuku n’isukura muri WASAC, Murekezi Dominique, aherutse gutangaza ko, ku bufatanye bwa Banki nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) ndetse na Banki y’u Burayi ishinzwe ishoramari, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye umushinga uzwi nka ‘Kigali Central Sewage System’ wo kubaka uruganda rwa mbere runini ruzakusanyirizwamo amazi yanduye rukayatunganya akongera gukoreshwa, ukaba urimo gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura, WASAC.

Biteganyijwe ko uyu mushinga wo kubaka Kigali Central Sewage System uzatwara miliyoni 96 z’amayero, ni ukuvuga asaga miliyari 96 z’amafaranga y’u Rwanda. Ku ikubitiro, uru ruganda ruzatunganya amazi yanduye aturuka mu duce twa Nyarugenge, Muhima n’igice kimwe cy’Umurenge wa Gitega.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

Photo: Internet

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Vegan Café Open In Oak Park’s Nature Yoga Sanctuary

Emma-marie

Ingengabitekerezo ya Jenoside no mu bigisha Ijambo ry’Imana muri Gereza

Emma-Marie

Uko ‘Influencers’ kuri Twitter bahabwa akayabo ngo bagorore ibivugwa kuri Perezida Uhuru Kenyatta

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar