Image default
Ubutabera

Urukiko rwategetse ko umunyemari Alfred Nkubiri akomeza gufungwa

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwategetse ko umunyemari Alfred Nkubiri akomeze agafungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi.

Nkubiri aregwa ibyaha byahombeje leta miliyari zirengaho gato ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo guha abahinzi ifumbire.

Urubanza rwa Nkubiri ni rumwe muri dosiye z’abantu icyenda barimo abacuruzi bakomeye, bamaze ukwezi bafunze.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko aba baregwa kunyereza umutungo wa leta urenga miliyari icyenda y’u Rwanda muri gahunda yo guha abahinzi ifumbire yakozwe mu myaka irenga irindwi ishize.

Uyu munsi kuwa kabiri, urukiko rwavuze ko Nkubiri atazakurikiranwa ku cyaha cy’ubuhemu kuko mu gihe hashize imyaka itatu atagikurikiranyweho habayeho “ubusaze bw’icyaha”.

Umucamanza yavuze ko Nkubiri akomeza gukurikiranwa ku byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no guhisha ibyakoreshejwe icyaha.

Avuga ko hari ibimenyetso bikomeye byemeza ko ibi byaha byombi byabayeho, bityo ko aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso, akotsa igitutu abatangabuhamya, akanabangamira iperereza.

Remy Muhirwa, umuhungu wa Nkubiri, wari uri ku rukiko yabwiye abanyamakuru ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko ndetse bagiye kukijuririra.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Bufaransa: Hategekimana Phillipe yasabiwe gufungwa burundu

Emma-Marie

Urubanza rwa Kabuga Félicien rwabaye rusubitswe

Emma-Marie

Paris: André Guichaoua yavuze ku nama zatangiwemo amabwiriza yo kwica Abatutsi zitabiriwe na Bucyibaruta

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar