Image default
Abantu

Mlangeni Warwanyije Apartheid muri Afurika y’Epfo Yitabye Imana

Andrew Mlangeni warwanyije Apartheid muri Afurika y’epfo yitabye Imana ku myaka 95. Mlangeni yafunganywe na Nelson Mandela mu 1964 amaze kuburanishwa icyaha cy’ubugambanyi.

Yari afite imyaka 26 y’amavuko ubwo yinjizwaga gereza. Ni nawe wa nyuma witabye Imana mu bantu umunani baburanye hamwe muri urwo rubanza. Yajyanywe mu bitaro nyuma yo kubabara mu nda nk’uko itangazo rya perezidansi y’Afurika y’epfo ribivuga.

Perezida Cyril Ramphosa wafatanyije na Mlangeni guharanira uburinganire bw’amoko no gusezerera ingoma ya banyakamwe b’abazungu, yavuze ko Mlangeni yari umuyobozi utagira amakemwa kandi wita ku kiremwa muntu. Ko urupfu rwe rusoje amateka y’impirimbanyi zabanje kandi ko rusize ay’ibihe biri imbere mu biganza by’abasigaye, bazakomeza umulimo yatangiye wo kubohoza no gusana Afurika y’epfo.

VOA ivuga ko Perezida Ramaphosa yavuze ko Mlangeni yashyize imbere amahame yo guharanira kubigeraho. Harimo agamije kwubaha ikiremwa muntu no guharanira amahirwe kuri bose. Yavuze ko mu buzima butoroshye Mlangeni yanyuzemo, yabaye urugero rw’ubutwari n’ubumuntu.

Mlangeni yavutse mu 1925. Mu 1951 yinjiye mu rubyiruko rw’ishyaka “African National Congress (ANC)”, ubu riri ku butegetsi. Nyuma yaje koherezwa mu mahanga mu myitozo ya gisilikare. Aho agarukiye mu 1963, yatawe muri yombi, ni uko aburanishwa hamwe n’abandi barindwi barimo Nelson Mandela mu cyiswe “Rivonia trial”. Ni urubanza rwitiriwe igice cy’umujyi wa Johannesburg aho bamwe muri bo bafatiwe.

Mlangeni yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose, hamwe na Mandela bajyanywa muri gereza ya “Robben Island”, gereza nkuru yakoreshwaga icyo gihe ku nfungwa z’abagabo b’abirabura barwanyaga Apartheid.

Aho amariye kurekurwa Mlangeni yabaye umudepite mu nteko ishingamategeko y’Afurika y’epfo, kandi yatuye mu mujyi wa Soweto hanze ya Johannesburg kugeza atabarutse.

Related posts

Burkina Faso: Perezida Roch Kabore yatawe muri yombi

Emma-Marie

Rwamagana: Baratabariza Umwana watewe inda n’umukoresha we afite imyaka 14

Emma-Marie

Gen. Muhoozi Kainerugaba yikuye kuri Twitter cyangwa yayikuweho?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar