Image default
Sport

Ijoro ry’amateka kuri Liverpool yatwaye igikombe cya Premier League

Kapiteni wa Liverpool Jordan Henderson yazamuye igikombe cya Premier League muri stade ya Anfield irimo abantu mbarwa, mu kwishimira iki gikombe cya mbere iyi kipe itwaye kuva mu myaka 30 ishize.

Henderson yahawe igikombe n’umunyabigwi w’iyi kipe Sir Kenny Dalglish wayitozaga mu 1990 ubwo iyi kipe igiheruka, hari mu byishimo biruseho kuko bari bamaze no gutsinda Chelsea 5 – 3.

BBC yatangaje ko Tariki 25 z’ukwezi gushize kwa gatandatu byemejwe ko Liverpool yegukanye iki gikombe nubwo hari hasigaye imikino itandatu, gusa bagombaga gutegereza umukino wa nyuma bakinira ku kibuga cyabo kugira ngo bakishimire.

Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah (iburyo) yatsinze ibitego 19 muri Premier League uyu mwaka

Abagize iyi kipe bishimiye iki gikombe bari kumwe n’abo mu miryango yabo bahaye uruhushya rudasanzwe rwo kwinjira muri stade.

Jordan Henderson yagize ati: “Twategereje igihe kirekire, twari dukwiriye ibi byishimo, noneho ni akarusho kuko n’imiryango yacu yari ihari”.

Nta bafana bari bemerewe kwinjira muri Anfield, stade yakira abantu 53,000, ni nako byagenze ku mikino yose kuva yasubukurwa tariki 17 z’ukwezi gushize nyuma y’amezi atatu ihagaritswe kubera coronavirus.

Klopp avuga ko bagomba gutegura ibirori nyuma y’iyi virus

Polisi yo mu gace ka Merseyside umujyi wa Liverpool ubarizwamo, yari yaburiye cyane abafana kudasubira ikosa ryo guhura mu kivunge ari benshi, nk’uko byabaye mu kwezi gushize bishimira ko begukanye igikombe.

Umutoza Jurgen Klopp nawe yashishikarije abafana kuguma mu ngo zabo bakaba ariho bishimira.

Polisi yari iryamiye amajanja ndetse yasohoye ibwiriza riyemerera gutatanya mu buryo budasanzwe abantu bose bishyize hamwe ari benshi hagati yo ku wa gatatu no ku wa gatanu.

Kenny Dalglish watsindiye Liverpool ibitego 172 mu mikino 515 ubwo yayikiniraga hagati ya 1977 na 1990, ni nawe wambitse imidari abakinnyi.

Klopp n’abakinnyi be, bamaze kuzamura igikombe, bagiye mu kibuga baririmba cyane indirimbo izwi cyane y’iyi kipe “You will never walk alone”.

Ibyishimo byari byose

Abajijwe niba hari ubutumwa afitiye abafana, Klopp yagize ati: “Niba utabona ko ari wowe tubikorera, ntacyo nagufasha.

“Mwaradushimishije, ariko dukwiye kwishimira mu rugo. Dutegure ibirori noneho iyi virus nirangira tuzakore ibirori bikomeye”.

Klopp avuga ko mu gihe iyi virus yatumaga ibikorwa bihagarikwa yagize ubwoba ko uyu mwaka w’imikino ushobora guseswa.

Ubwo imikino yari yarasubitswe yasubukurwaga, Liverpool ntiyakoze ikosa, ubu ifite amanota 96, irusha 18 Man City – inasigaje umukino umwe ku cyumweru na Newcastle.

Tariki 01 z’ukwa gatanu mu 1990, abakinnyi ba Liverpool bishimanye bikomeye n’abafana babo babamurikira igikombe cya shampiyona bari bamaze gutwara.

Nibwo bwa nyuma baherukaga kwishima muri ubu buryo, ibyishimo byo mu ijoro ryo ku wa gatatu ariko bizajya mu mateka kurushaho kuko byabaye mu buryo budasanzwe kubera ibihe bidasanzwe.

Liverpool ariko irangije itavanyeho umuhigo wa Manchester City wo mu 2017-18 aho iyi kipe yarangije ifite amanota 100, ubu ashoboka Liverpool yagira ni 99.

Related posts

Real Madrid: Zinedine Zidane yaba ahabwa icyubahiro akwiye ?

Emma-Marie

Gicumbi FC yihesheje icyubahiro igaruka mu kiciro cya mbere

Emma-Marie

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe miliyoni 120 Frw

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar