Image default
Sport

Haravugwa ishimishamubiri na ruswa ishingiye ku gitsina muri Tour du Rwanda-VIDEO

Bamwe mu bakobwa bahawe akazi ko kwamamaza ibikorwa by’ibigo by’ubucuruzi muri “Tour du Rwanda” mu myaka yashize bavuga ko bakoreshejwe ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, abandi bagasabwa ruswa ishingiye ku gitsina.

Umukozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’icyo kigo[…] ku munsi wa mbere Tour du Rwanda itangiye yarampamagaye ngo nimusange muri room ye, ngenda ngirango ni ibijyanye n’akazi agiye kumbaza. Nkigera muri room nasanze yicaye ku buriri akenyeye essuie main, ngira isoni zo gukomeza kwinjira, arambwira ngo wigira isoni nyegera wicare hano, naricaye ahita atangira kumbaza uko umunsi wagenze ndamubwira. Uko namubwiraga ye yari yashoye ibiganza byombi mu matako yanjye ari kunkabakaba, akajya no mu mabere. Abonye ko ibyo ashaka ntabishaka arambwira ngo niba nshaka akazi nimuhe ndabyanga bucyeye anyoherereza ubutumwa buvuga ko ntashoboye akazi.”

Undi mukobwa yaratubwiye ati: “Njye nagiyemo mfite amakuru y’ibyo nshobora kuzahura nabyo, ariko kubera ko nari nkeneye amafaranga ndemera njyamo. Uwari ushinzwe abamamaza muri icyo kigo niwe wabanje kunkoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko yambwiraga ko nimbyanga ahita anyirukana. Naremeye ndabikora Kubera ko nari nkeneye amafaranga. Umunsi wakurikiyeho yambwiye ko ngomba kujya kuganiriza uwo yise umufatanyabikorwa kandi ko ntagomba kumubwira oya[…] byarakomeje aho banyohereje hose nkajyayo, ariko hari bagenzi banjye byananiye akazi barakareka.”

Ibi ni bimwe mu byo abakobwa batandukanye bakoze akazi ko kwamamaza ibigo by’ubucuruzi muri Tour du Rwanda zabaye mu myaka yashize babwiye IRIBA NEWS. Badusabye ko imyirondoro yabo tutayitangaza.

“Muri Tour du Rwanda basambanya abakobwa”

Mu ijoro ryo ku itariki 18 Gashyantare 2023, ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, habereye ikiganiro “space’ cyari kiyobowe n’uwitwa ‘GodFather’ muri iki kiganiro bavuze beruye icyo bise ‘ubusambanyi bubera muri Tour du Rwanda.’

GodFather wari uyoboye ikiganiro yavuze yeruye ati: “Muri Tour du Rwanda basambanya abakobwa[…]RIB mutungeyo itoroshi.”

Yakomeje agaragagaza ibimenyetso ndetse n’amakuru atandukanye yagiye ahabwa n’abakobwa cyangwa abandi bakoze muri Tour du Rwanda, ahamya ko abakobwa basambanywa n’abagabo b’abakire baherekeza abanyonzi (abari mu irushanwa) mu ntara zose bagiyemo.

Umwe mu bari bitabiriye ikiganiro yavuze ko aba bakobwa bahabwa akazi ko kwamamaza ibigo by’ubucuruzi badahabwa akazi na Minisiteri ifite Sport mu nshingano cyangwa FERWACY (Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda)

Ati: “Aba bakobwa ntabwo bahabwa akazi na minisiteri, bagahabwa n’amasosiyete y’ubucuruzi, ibyo bakorerwa byabazwa ababa babahaye akazi[…]Ferwacy nta hantu ihurira n’aba bakobwa mu bijyanye no kubaha akazi ko kwamamaza.”

Yakomeje avuga ko mu baha akazi aba bakobwa banabashyiraho iterabwoba bababwira ko nibatemera gusambana n’abo ‘bagabo b’abakire’ bari bwirukanwe.

God Father yabajije umwe mu bakoze muri Tour du  Rwanda, wari witabiriye iki kiganiro ati: “Ibintu by’ubusambanya bivugwa muri Tour du Rwanda nibyo cyangwa sibyo?” undi aramusibiza ati: “Nibyo cyane[…]birazwi ni ibintu bivugwa aho ngaho bucece, ariko birazwi. Igisubizo mbona nuko police yabijyamo nko muri protocol hakaba harimo umuntu urimo ushaka kumenya ibintu byihishemo.”

Nta mukobwa watanze ikirego

Mu bakobwa batandukanye baganiriye na IRIBA NEWS, ndetse n’abahaye amakuru GodFather, nta n’umwe wigeze avuga ko yatanze ikirego muri RIB.

Umwe mu baduhaye amakuru yatubwiye icyatumye adatanga ikirego. Ati : “Uwo mugabo yakorakoye mu matako no ku mabere birambabaza ntekereza kujya kumurega muri RIB, ariko ngira ikibazo cy’ibimenyetso kuko yabikoze turi twenyine.”

Kayishema Tity Thierry, ushinzwe itumanaho muri Tour du Rwanda, yabwiye IRIBA NEWS ko nta mukobwa wigeze abagezaho ikibazo.

Yagize ati: “Numva uwo byaba byarabayeho yaba yarabijyanye mu nkiko kuko ndumva ari icyaha gihanirwa.”

Twamubajije niba hari ingamba baba barafashe hagamijwe gukumira ko habaho gusambanya abakobwa cyangwa kubasaba ishimishamubiri . Asubiza agira ati: “Ingamba zafashwe ni uko hari code d’ethique zisigaye zihabwa aba ‘sponsors’ cyane ku myambarire  kuko kiri muri bimwe mu byagiye bigarukwaho cyane mu myaka ishize.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IRIBA NEWS ko kugeza ubu nta kirego bari bakira cy’umukobwa uvuga ko yasabwe ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa ishimishamubiri rishingiye ku gitsina muri Tour du Rwanda.

Yagize ati : “Nta kirego twakiriye kugeza ubu. Aho kugirango bihwihwiswe gutyo habaye hari uhari yagana Sitasiyo ya RIB agatanga ikirego[…]uburyo bwiza si uguceceka, guceceka ntacyo bicyemura.”

Dr. Murangira yakomeje agira inama abakobwa bahabwa akazi muri Tour du Rwanda ko uwaba yarasabwe ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, akwiye kugana ibiro bya RIB aho biri hirya no hino mu gihugu agatanga ikirego.

Yongeyeho ati: “Ntabwo ari muri Tour du Rwanda gusa, ahariho hose, uwabikorerwa wese yatanga ikirego.”

Ruswa ishingiye ku gitsina mu marushanwa abera mu Rwanda si ubwa mbere ivuzwe, kuko mu 2022 inkuru yabaye kimomo mu Rwanda no ku isi, uwari ushinzwe gutegura iryo rushanwa akurikiranwa mu butabera. Magingo aya iri rushanwa ryarahagaritswe.

Mbere ya 2022 byavugwaga ko abakobwa bitabira iri rushanwa basabwa kuryamana n’abategura irushanwa kugira ngo bahabwe amahirwe yo gukomeza, ariko ibimenyetso by’iki cyaha ntibijye ahagaragara yewe ntihagire n’umukobwa utanga ikirego.

Ingingo 6 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 Frw.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

FERWAFA yatanze ikirego muri RIB

Ndahiriwe Jean Bosco

Afrobasket: Ibintu bikomeje gutungurana ‘Amakipe y’ibigugu yarasezerewe’

Emma-Marie

Umuyobozi wa FERWAFA yeguye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar