Image default
Sport

Kicukiro:Gitifu Rutubuka yibukije urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, Rutubuka Emmanuel, yabwiye urubyiruko rusanga 450 rwitabiriye amarushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe n’Umuryango HACORWA, kurangwa n’imyitwarire myiza izira ubuzererezi n’ibiyobyabwenge kuko aribo maboko y’Igihugu y’ejo hazaza.

Gitifu Rutubuka yabigarutseho kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024, ubwo hatangizwaga amarushanwa y’umupira w’amaguru azamara ibyumweru bitandatu, hagamijwe kuvumbura impano z’abana n’urubyiruko mu mukino w’umupira w’amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel

Yagize ati: “Twagiye turebe abana basanzwe bakinira ku du ‘centres’ batagira ababakurikirana mu mpano zabo zo gukina, dusanga turamutse tubahurije hamwe twamenya impano ya buri wese noneho tugashaka uko tumufasha kuzamura iyo mpano ikamugirira akamaro ikanakagirira igihugu[…]ntabwo baza hano ngo bakine gusa, ahubwo bahabwa n’ibiganiro bitandukanye bijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ubuzererezi n’ibindi bitandukanye.”

Yakomeje ati: “Ntabwo bakina gusa ahubwo bahabwa n’ibiganiro bitadukanye bakanibutswa ko imyitwarire yabo ariyo izagena ejo hazaza habo kandi n’igihugu kibatezoho kuba amaboko yacyo.”

Umuyobozi w’Umuryango HACORWA, Nterinanziza Sereine, yavuze icyo biteze kuri aya marushanwa.

Yagize ati : “Twiteze umusaruro munini cyane by’umwihariko guhindura imyitwarire y’abana, dufite n’indi ntego yo kuzakuramo abana bafite impano yo gukina umupira tubegeranye tubakoremo ikipe y’Umurenge wa Gahanga batangire bajye bajya mu marushanwa yo gukina umupira w’amaguru.”

Yakomeje avuga ko aya marushanwa yitabiriwe n’abana bari hagati y’imyaka 10-13, hamwe n’abafite hagati y’imyaka 15-18 y’amavuko bo mu Tugari twose tugize umurenge wa Gahanga. Iki gikorwa cyizaba ngarukamwaka.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Yasipi Casimir yabaye uwa mbere mu irushanwa yitabiriye wenyine

Emma-Marie

Abakinnyi ba Senegal bahize umuhigo kubw’umutoza wabo Aliou Cissé uri ku gitutu

Emma-Marie

Real Madrid: Zinedine Zidane yaba ahabwa icyubahiro akwiye ?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar