Image default
Amakuru

Abagurisha ibizami by’akazi n’abajya mu mirimo mu buryo bw’uburiganya akabo kashobotse

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu umunani barimo abagenzuzi b’imari, ushinzwe imari n’ubutegetsi n’abashinzwe ishoramari n’umurimo, bakurikiranyweho ibyaha by’uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi. Abajya mu mirimo mu buryo bw’uburiganya nabo ibyabo RIB igiye kubikurikirana.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko mu batawe muri yombi harimo: Umugenzuzi w’Imari mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA), Umugenzuzi w’Imari mu Rwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda, RGB; Umugenzuzi w’imari mu Karere ka Ruhango n’Umugenzuzi w’imari mu Karere ka Ngoma.

Harimo kandi n’abandi bane barimo ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ushinzwe ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ushinzwe ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara n’ushinzwe ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara.

Ibizami by’akazi muri Leta bigiye kujya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga(Photo internet)

Dr Murangira yagize ati “Abo bose bakurikiranweho ibyaha bigera kuri bitanu. Gusaba no kwakira indonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kwiyitirira umwirondoro, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.”

Yakomeje avuga ko iperereza ryagaragaje bumwe mu buryo ibi byaha byakorwagamo harimo , harimo kwiba ibizamini muri syteme ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA rizwi nka E-recruitment barangiza bakabigurisha abagiye guhatanira umyanya w’akazi ahantu hatandukanye muri Leta. Ikizami kimwe wasangaga bakigurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500. Iperereza rikaba rikomeje kugirango hatahurwe uwo ariwe wese wabigizamo uruhare harimo n’abagiye mu mirimo muri ubwo buryo bw’uburiganya.

RIB ivuga ko ibyaha aba bakozi bakurikiranweho ari ibyaha bihanishwa ibihano bitandukanye, igihano gito kirimo ni igifungo cy’imyaka ibiri, igihano kinini kirimo cy’igifungo akaba ari imyaka 10. Hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye cyangwa z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza uko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubutumwa RIB yageneye abaturarwanda bose buragira buti: “RIB irasaba abaturarwanda ko bari bakwiye kwirinda ibikorwa nk’ibi by’uburiganya, ibikorwa bya ruswa n’ibindi byaha bitandukanye. Kwiba ibizami ukabigurisha, usibye kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko ni no kubuza amahirwe undi muntu wari gutsindira uwo mwanya. Kwinjira mu kazi mu buryo bw’uburiganya nk’ubu ngubu usanga bigira n’ingaruka ku ireme ry’akazi.”

RIB ikaba yibutsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu bikorwa nk’ibi ngibi bigize ibyaha, azagezwa imbere y’ubutabera.

 

Related posts

Impungenge ni zose ku dupfukamunwa na hand sanitizers bicururizwa ahabonetse hose

Emma-marie

“Niba ibitekerezo bye biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside uzajye umufata nk’umwanzi w’u Rwanda”

Emma-Marie

Christiano Ronaldo yanduye Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar