Image default
Ubuzima

Amajyaruguru: Haravugwa indwara y’amayobera ituma abana bagenda bakomanya amavi

Igihe cy’umwana cyo kugenda akigeramo agatangira kugenda neza uko bikwiye, ariko ngo yagera mu myaka ibiri bakabona umwana atangiye kugenda akomanya amaguru kugeza ubwo agera aho atabasha gutambuka agatangira gukambakamba.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bo mu Murenge wa Gahunga, bavuga ko mu gace batuyemo iyo ndwara imaze gufata abagera muri 30, ibyo bikabatera ubwoba.

Umwe yagize ati “Iyo ndwara ni icyorezo, urabyara umwana yagera mu myaka ibiri, itatu ukabona kugenda bitangiye kwanga, ukibaza uti se ni imbasa cyangwa ni ikindi cyorezo? Mbese ntibisobanutse umwana wagendaga neza uramubona uko iminsi ishira agatangira kugenda aca bugufi, mu ntege ze nta mbaraga zirimo kugera ubwo akambakamba”.

Arongera ati “Ubu mfite umwana w’imyaka ibiri ariko mporana ubwoba buri gihe mpora ncungana na we ndeba ko atafashwe, mu gace ntuyemo moto ziracicikana bajyana abana kwa muganga, bakagaruka babashyizeho isima ntituzi igitera iyi ndwara, umwana w’umuturanyi ararwara ejo ukabona undi ujobundi undi, maze kwibonera abana 30 barwaye iyo ndwara muri aka gace”.

Mugenzi we witwa Nsekanabo Jean Baptiste ati “Ni ikibazo, aho kugira ngo umwana akure ajya hejuru ahubwo atangira kugenda ameze nk’usutamye, aha dutuye bamaze kuba bane bamaze gufatwa n’iyo ndwara itazwi”.

Abo baturage bavuga ko iyo ndwara ifata ibitsina byombi baba abahungu cyangwa abakobwa, bakemeza ko irenze ubushobozi bafite bityo bagasaba inzego nkuru z’ubuzima kubasuzumira icyo kibazo.

Uwitwa Senzoga ati “Iyi ndwara ifata umwana akagenda imitego amaguru akomangana, iraduhangayikishije nanjye mfite umwuzukuru bashyizeho isima mu buryo bwo kumugorora, ariko nubwo batubwiye ko yakize bakamukuraho sima na n’ubu aracyagenda imitego. Iyi ndwara ntituzi ibyayo mbere imbasa yarazaga tukabimenya ariko iyi ntituzi ibyayo, Leta nidufashe isuzume iki kibazo kuko dufite ubwoba bukomeye, twarumiwe”.

Mukawera Sophie ati “Ntacyo twakwishoboza ibi bireba ubuvuzi bukuru badutabare kuko itumariye abana, nubwo tujya kwa muganga bakadufasha ariko birasaba ko abashinzwe ubuvuzi badusura bakareba iki kibazo nubwo nanjye ntarayirwaza nkaba mfite umwana uri muri icyo kigero mporana ubwoba”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima rusange, isuku n’isukura mu kigo Nderabuzima cya Gahunga, avuga ko ikigo nderabuzima gikomeje kwakira abana bafite icyo kibazo.

Yavuze ko ubwo burwayi buteye impungenge kuko hataramenyekana neza impamvu yabwo, uretse kubona bufata abana batarengeje imyaka itanu bukabaremaza.

Ati “Ntabwo twahita tumenya ikibazo gitera ubu burwayi bigaragazwa na Dogiteri, hari ubwo byaba biterwa n’uburyo umwana yabayeho mu nda ya nyina n’ukuntu yakurikiranwe, ishobora guterwa kandi n’impamvu zitazwi, gusa iki kibazo kirahangayikishije, umwana arakura yashaka kugenda ukabona amaguru atari mu murongo neza”.

Uwo muyobozi avuga ko bari muri gahunda y’ibarura ngo hamenyekane umubare nyawo w’abarwaye iyo ndwara mu Murenge wa Gahunga no gukangurira ababyeyi kudatindana umwana mu rugo mu gihe bamubonyeho icyo kibazo kuko bikomeje kugaragara ko abana bari kubageza kwa muganga indwara yaramaze kubarenga.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyo ndwara, Kigali Today yegereye Dr Benewacu Maurice, Umuyobozi w’ishami ry’igororangingo mu bitaro bya Ruhengeri, avuga ko ibyo bitaro bikomeje kwakira umubare munini w’abana bakomeje gufatwa n’iyo ndwara.

Yagize ati “Ni uburwayi bukomeje kugaragara ku bana bakiri bato cyane cyane abageze igihe cyo kugenda, ubwo mu giturage bakunze kubwita imitego.

Burafata abana kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu, iyo mitego akenshi ababyeyi usanga batazi ko ari ikibazo, ubundi ntabwo umwana yagombye kugenda amavi akomana”.

Uwo muganga avuga ko impamvu nyamukuru iri gutera iyo ndwara ari uko imikaya y’umwana iba idakomeye inyama ntizifate amavi ku buryo buhagije.

Avuga ko iyo ndwara iri gufata abana bo mu miryango yegereye ibirunga, muri Kinigi, Burera n’uduce two mu Karere ka Nyabihu, avuga ko bakeka ko icyo kibazo cyaba kiri guterwa n’amafunguro atujuje intungamubiri zifasha umwana gukura neza no gukomera.

Ati “Ni mu gice cyegereye ibirunga muri za Kinigi, Nyabihu na Burera, nubwo nta bushakashatsi burakorwa natwe twatangiye kwibaza impamvu abana barwara baturuka muri utwo duce tw’ibirunga, icyo twabonye ariko ni ugukeka, twatekereje ko muri kiriya gice baba bagaburira abana amafunguro adafasha abana mu mikurire, nyuma y’igihe tumaze tuvura abo bana twatangiye gutekereza kuri icyo kintu kuko turabibona cyane”.

Dr Benewacu arasaba ababyeyi kwihatira kugaburira abana indyo yuzuye kuko, ngo aho batangiye kugira inama ababyeyi yo kugaburira abana babo neza ngo hari aho iyo ndwara igenda igabanuka.

Avuga ko abana bakomeje kwakirwa mu bitaro bya Ruhengeri bagasuzumwa ikibazo cy’imirire na muganga w’inzobere uvura ibibazo by’abana, nyuma yo kubasuzuma bakoherezwa muri serivise y’igororangingo kugira ngo bafashwe.

Ngo iyo basanze uburwayi bworoshye baganira n’ababyeyi bakabakurikirana mu gihe cy’amezi atanu, babona bikomeje kuba ikibazo bakabashyiraho sima mu rwego rwo gukosora ayo maguru aho iyo sima bagenda bayihinduranya kugeza ubwo amaguru asubiye ku murongo. Nyuma ya sima ngo babaha utwuma bambara mu masaha y’ijoro mu gihe cy’amezi atandatu aho baduhagarika umwana yaramaze gukira.

Uwo muganga ubwira ababyeyi ko ubwo burwayi butavukanwa, ngo buza umwana atangiye guhagarara. Yabasabye kujya bihutira kugeza umwana kwa muganga mu gihe bamubonyeho ubwo burwayi.

Ati “Si ikibazo kivutse uyu munsi, ni ikibazo kiriho ahubwo ngashishikariza ababyeyi mu gihe babonye umwana afite ikibazo cyo gukomanya amavi, ko bakwihutira kumugeza mu kigo nderabuzima kimwegereye agafashwa”.

SRC: Kigali Today

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Isoni zituma bamwe bivuza nabi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Emma-Marie

Menya uko bakora isuku mu gitsina cy’umugore

Emma-marie

“Indwara ya Monkeypox ni ikibazo gihangayikishije Isi”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar