Image default
Utuntu n'utundi

Rutsiro: Umwana w’imyaka 17 aracyekwaho gusambanya intama

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 kanama 2022 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umusore wimyaka cumi n’irindwi witwa (….) wo mu murenge wa Rusebeya mu kagari ka Remera mu mudugudu wa Shyembe yafashwe ari gusambanya intama y’umuturanyi we witwa Nziguheba Theogene.

Uyu musore akimara gufatwa yemeye ko yasambanyije iri tungo rigufi.

Ati”Nabikoze numva nshaka gukora imibonano mpuzabitsina.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya Ntihinyuka Janvier mu kiganiro yagiranye na IRIBA NEWS yemeje ibyaya makuru.

Ati “Ayo makuru ni impamo ubu iperereza rirakomeje gusa ntibikwiye kuko uretse no gukora amakosa ni n’amahano mu muco nyarwanda.”

Mu gihe iperereza ryimbitse rikomeje uyu musore yahise ashyikirizwa sitasiyo ya polisi ya Rusebeya.

Mu Rwanda gusambanya itungo bihanishwa ingingo y’i 189 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iyo uwakoze iki cyaha abihamijwe n’urukiko ahanishwa gufungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Yanditswe na Mukundente Yves

 

Related posts

Imisumari, amaburo n’ibyuma byakuwe mu nda y’umugabo

Emma-Marie

Musanze: Bifuza ko ‘Amazi y’amakera’ abungwabungwa

Emma-Marie

U Buhinde: Umusore yabenzwe ku munsi w’ubukwe azira kutamenya imibare

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar