Image default
Amakuru

I Burasirazuba: Abangavu 8801 batewe inda mu mwaka umwe

Abangavu 8801 bari hagati y’imyaka 14 na 19 batewe inda mu Ntara y’Iburasirazuba hagati y’ukwezi kwa Mutarama 2023 na Mutarama 2024.

Iyi mibare ihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu Burasirazuba yagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe 2024, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Muri iki cyumweru cyatangiye tariki 12 Werurwe 2024, mu Burasirazuba hakozwe ubukangurambaga mu turere twose ahatanzwe ibiganiro ku kwirinda amakimbirane, gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye no gutanga ibiganiro mu mashuri no mu bitangazamakuru ku ihame ry’uburinganire.

Inzego z’ubuyobozi mu Burasirazuba zasabye ko abagize umuryango bahagurukira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kuko iyo bahuzeho gato, kirushaho gukomera.

Imibare igaragaza ko muri iyi ntara, abangavu 8801 bari hagati y’imyaka 14 na 19 kuva mu kwezi kwa Mutarama 2023 na Mutarama 2024 batewe inda.

Akarere ka Nyagatare kari mu tuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda bangana na 1725. Akarere ka Gatsibo ni ko gakurikiraho aho kabarura 1567.

Abantu 70 mu Burasirazuba ni bo bakurikiranyweho n’ubutabera ku byaha bigendanye no gusambanya abana, aho 32 baciriwe imanza mu gihe 10 bahamwe n’ibyaha.

@RBA

 

Related posts

RIB yafunze abanyeshuri bacyekwaho gushinga umutwe w’abagizi ba nabi

Emma-Marie

Perezida Kagame yatashye umushinga wo kuhira hifashishijwe ingufu ziva ku zuba

Emma-marie

Perezida Kagame yambitse imidari y’ishimwe abasirikare ba Ghana bari muri MINUAR

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar