Image default
Abantu

Umunyamakuru Stanis Bujakera

Umunyamakuru Stanis Bujakera yasohotse muri gereza ya Makala i Kinshasa mu ijoro ryo kuwa kabiri nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi atandatu kingana n’igihe amaze muri gereza, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri DR Congo.

Bujakera yafunzwe muri Nzeri(9) 2023, ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 20, ariko kuwa mbere umucamanza yamukatiye gufungwa amezi atandatu no gutanga amande ya miliyoni imwe y’amafaranga ya Congo (hafi 400Usd).

Mu ijwi yoherereje abanyamakuru abashimira, Bujakera yavuze ko yasohotse muri gereza nkuru ya Makala saa yine z’ijoro, kandi ko azabona umwanya wo kuganira n’abanyamakuru nyuma. Ati: “Mwarakoze kuri byose.”

Jean-Marie Kabengela umwe mu bunganira Bujakera yavuze ko batanyuzwe n’icyo cyemezo, kandi ko igihano yakatiwe kigaragaza ko “ikirego cy’ubushinjacyaha cyari kirimo ubusa”.

Bujakera yashinjwe gutangaza inyandiko y’ibanga y’urwego rw’ubutasi rwa Congo mu kinyamakuru Jeune Afrique ku iperereza rya gisirikare mu rupfu rwa Cherubin Okende, uwahoze ari minisitiri wari warabaye utavuga rumwe n’ubutegetsi n’umuvugizi w’ishyaka rya Moïse Katumbi.

Bujakera yashinjwe guhimba iyo nyandiko ari nabyo yahamijwe agakatirwa amezi atandatu.

Gusa we ibyaha yashinjwe arabihakana, kandi amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abanyamakuru yakomeje gusaba ko arekurwa avuga ko ifungwa rye rifitanye isano n’igitutu leta yari iriho ku rupfu rwa Cherubin Okende.

Mu minsi ishize, mu gihe Bujakera yari afunze, umugenzacyaha wa leta yemeje ko nyuma y’iperereza basanze Cherubin Okende bisa n’aho yiyahuriye mu modoka ye yirashe, ibyo umuryango we wamaganye uvuga ko ari agashinyaguro.

Cherubin Okende biteganyijwe ko ashyingurwa none kuwa gatatu i Kinshasa nyuma y’uko yishwe muri Nyakanga (7) 2023 iperereza rirerire rigatuma umuryango we utabasha kumushyingura vuba.

@BBC

Related posts

Amateka ya Perezida Samia Suluhu utegerejwe mu Rwanda

Emma-Marie

Icyumweru cyose maranye nabo “Nta muntu wo kwicwa urimo”-Video

Emma-Marie

“Abangavu ndabagira inama yo kwirinda gusamara”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar