Image default
Amakuru

Perezida Kagame yatashye umushinga wo kuhira hifashishijwe ingufu ziva ku zuba

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abamaze gutera intambwe igaragara mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu buhinzi kuzamura bagenzi babo.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yatahaga ku mugaragaro umushinga wo kuhira imusozi wubatse mu mirenge ya Nasho na Mpanga wuzuye utwaye miliyari zirenga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu yabanje kugaragarizwa imiterere y’uyu mushinga wo kuhira imyaka watangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2017A.

Inkuru dukesha RBA ivuga ko uyu mushinga wubatse kuri Hegitari 1173, yagaragarijwe uburyo bakogota amazi mu kiyaga cya Nasho hifashishijwe imashine kabuhariwe maze aya mazi akuhirwa mu myaka.

Umukuru w’igihugu asaba abaturage gufata neza ibi bikorwaremezo no kurushaho kubibyaza umusaruro ku bamaze gutera intambwe yabasabye kuzamura abakiri inyuma.

Yagize ati “Buri wese aribonera impinduka nini zabayeho, guhera ku muntu wezaga igice cya toni z’ibigori kuri hegitari imwe uyu munsi akaba ageze kuri toni 5 abandi bashobora gusarura toni 10, Ubu turareba uburyo n’abandi bakiri inyuma bashobora kuzamura umusaruro wabo aho abagisarura toni 1.5 abandi ebyiri batera intambwe n’abo bakagera aho abandi bageze, birasaba kubegera tukabagira inama, tugakorana, tukanabereka uko bakwiye gukora n’icyo babura kandi bagifitiye ubushobozi ngo nabo babashe kugera ku musaruro ushimishije bagere kuri toni 4, toni 5 kuzamura kugera kuri toni 10. Ibyagezweho ni ikimenyetso ikigaragaza ibishoboka ko buri wese yabigeraho.”

Uyu mushinga watangijwe na Guverinoma  y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango Howard G. Buffet Foundation.

Umuyobozi w’uyu muryango Howard Buffet ashimira aho abaturage bageze biteza imbere, aragaruka aho igitekerezo cyavuye n’uburyo abaturage bitari byoroshye guhindura imyumvire y’abahinzi.

Yagize ati “Ndibuka mu myaka itano ishize ubwo nari hano ndi kumwe na bamwe mu bari hano, twahuye n’abahinzi ndibuka dutangira kuganira bari nka 20 bagenda biyongera bagera kuri 40, 50 gutyo hanyuma mbasobanurira ko twifuza kuzana ubu buryo bwo kuhira imusozi hano i Nasho, mbona ntibumva rwose ibyo navugaga, nkuramo ipad yanjye mbereka amafoto ariko bakomeza kundeba bibaza niba ntataye umutwe, hanyuma mbabwira ko tugiye kuzana ikoranabuhanga aho ukanda ahantu imvura ikagwa noneho babona ko nataye umutwe neza neza. nyuma turaza turatangira benshi ntibizeraga ko byakunda, ariko ubu tumaze gutera intambwe ishimishije.”

Abaturage bamaze gutera imbere babikesha uyu mushinga bavuga ko bakiriye neza impanuro za Perezida wa Repubulika zo gufasha bagenzi babo bakiri inyuma ndetse bavuga ko umuhanda wa kaburimbo ugiye kugezwa ahari uyu mushinga ari indi ntambwe bishimira.

Kuhira iyi myaka bikorwa hifashishwa  ingufu zituruka ku zuba zingana na Megawati 3,3. izi ngufu zibikwa muri za bateri zifite ubushobozi bwo kubika megawati 2.4 zituma imashini zibasha gukurura amazi mu kiyaga akajya gukoreshwa mu kuhira imirima y’abaturage.

iribanews@gmail.com

photo:RBA

Related posts

15 years of German people’s generosity in paying school fees for Rwandan children

Emma-Marie

RIB yafunze umuforomo n’umuganga bo ku ivuriro ‘Santé pour tous’

Ndahiriwe Jean Bosco

Uburyo bushya bwo kurinda abana Malaria buratanga icyizere

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar