Image default
Mu mahanga

Abantu 41 babujije Domitien Ndayizera amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora u Burundi

Domitien Ndayizera wigeze kuba Perezida w’u Burundi, yabuze abantu 41 bamuhagararira ngo yuzuze abantu 200 basabwa na Komisiyo y’amatora (CENI) kugirango umukandida yemererwe kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu.

Mu bakandida bari bifuje guhatanira guteguka u Burundi, komisiyo ishinzwe amatora ejo yemereye batandatu naho bane barangirwa, Domitien Ndayizeye avuga ko yatangajwe cyane no kuba yarangiwe.

Mu bifuza guhatanira uwo mwanya, Ndayizeye ari mu bazwi cyane bahabwaga amahirwe kuko yabaye perezida w’iki gihugu (2003 – 2005) na visi perezida wacyo(2001 – 2003).

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Komisiyo ishinzwe amatora ejo yatangaje ko bane mu bari bifuje kuba abakandida batujuje bimwe mu bisabwa, Ndayizeye kimwe muri byo nicyo atari yujuje; abamuhagarariye (parrains) 200.

Ndayizeye yatanzwe nk’umukandida n’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa Kira – Burundi ngo arihagararire mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu.

Aganira na BBC yagize ati “Naragiye kuri CENI ndababaza bambwira ko babaze (baharuye) bakabona 159 aho kuba 200 basabwa.

“Njyewe byaranyobeye kuko abo dukorana bambwiye ko batanze 208, ndabibasobanurira nabo barambwira ngo bazi kubara, mbabwira ko nanjye n’abo dukorana tuzi kubara. Ni aho urubanza ruri”.

Ndayizeye avuga ko umuntu yakwibaza uko yabura abantu 200 mu gihe ngo niyo bamusaba abantu 10,000 bamuhagarariye yababona mu masaha macye.

Ati “Wowe waza kwitoza kuba umukuru w’igihugu utaronka abantu 200 ukabona imiriyoni eshatu gute?”.

Ndayizeye afite iminsi ibiri yo kujuririra iki cyemezo cya komisiyo y’amatora mu rukiko (sentare) rurengera itegeko nshinga, akavuga ko ari buregere uru rukiko uyu munsi cyangwa ejo.

Biteganywa n’itegeko ry’amatora ko uru rukiko rusubiza ku kirego nk’iki rwashyikirijwe mu minsi umunani.

Avuga kandi ko yizeye ko uru rukiko rutazamurenganya, gusa ko bene ibi byamubayeho bisubiza inyuma umwanya wo kwitegura, abigereranya n’impanuka yo mu muhanda.

Ati “Navuga ko ibi byabaye bitaca intege abarundi n’abandi bose bari biteze ‘candidature’ yanjye, igikuru ni uko bashyigikira urunani rwanshyize imbere, nk’uko banabivuga mu kirundi ‘imitwe ikora ikoranye'”.

 

Related posts

Umujyi wa Bukavu waraye utewe

Emma-Marie

Imfungwa n’umurinzi wa gereza bari gushakishwa uruhindu

Emma-Marie

Burundi: Ibigo 13 by’imfubyi bigiye gufungwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar