Image default
Ubuzima

OMS yemeje ko Coronavirus ari icyorezo cyugarike abatuye Isi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rimaze gutangaza ko coronavirus ari ari icyorezo cyugarije isi.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, umukuru wa OMS, yavuze ko umubare w’abamaze kuyandura hanze y’Ubushinwa umaze kwiyongera inshuro zikubye 13 mu by’umweru bibiri bishize.

Yavuze ko “ahangayikishijwe bikomeye” no “kuba nta gikorwa kigaragara” kuri iyo virusi.Icyorezo ni igihe indwara ikwirakwira mu bihugu byinshi ku isi kandi mu gihe kimwe.

Ariko Dr Tedros yavuze ko n’ubu igihe kitararenga ngo za leta zo ku isi zigire icyo ziyikoraho. Ati: “Ibihugu byose bishobora guhindura umujyo w’iki cyorezo”.

Yavuze ko leta zigomba “gukora mu buryo bungana ibyo kurinda ubuzima, kugabanya ihungabana no kubaha ubuzima bwa muntu”.

Ati: “Turigusenyera ku mugozi umwe mu gukora ibikwiye dutuje kandi turinda abaturage batuye isi. Ni ibintu bishoboka”.

 

Related posts

Nyabihu: Imboga n’imbuto byagize uruhare mu guhindura imibereho y’abana

Emma-Marie

Ngoma: Konsa byabaye  igisubizo mu kurandura ikibazo cy’imirire mibi

Emma-marie

“Umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe si umuzigo ni impano”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar