Image default
Abantu

Rusizi: Ushinjwa kuroga yasabye inka kugira ngo arogore abo yaroze

Iyarwema Godfrey ashinjwa n’abaturanyi be kubarogera abana, yasabye ko abo baturage bamuha inka kugirango arogorere abantu bose bo muri ako gace yaroze.

Uyu mugabo utuye mu kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe aho ashinjwa n’abaturanyi be kubarogera abana.

Kuwa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020 ubwo bari mu nteko rusange y’abaturage bo mu kagari ka Kamatita muri uyu murenge wa Gihundwe, ni bwo Mukantwari Foster yavuze ko umwana we w’umukobwa yarozwe na Iyarwema, amutumyeho umusarebanya.

Ati “Nagize ikibazo cy’umwara ararwara yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Yafashwe yiga mu kigo cy’amashuri cya Nkanka byari ku manywa nko mu ma saa yine yicaye mu ishuri n’abandi bana agiye kubona abona umuserebanya uraje wurira idirishya uramanuka uzamuka ku ntebe yicaraho, umuzamukaho wese umuhagarara ku mutwe.”

Inkuru dukesha TV1 ivuga ko abanyeshuri babirebye bakumirwa bakavuza induru, umwarimu wari uri mu ishuri nawe ngo yarumiwe. Umuserebanya wamanutse ku mutwe w’umwana urongera unyura aho wanyuze uragenda. Umwana yahise amererwa nabi bamujyana kwa muganga ari naho arimo kuvurirwa.

Aba ni abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi, batamarijwe mu ruhame 2018 bashinjwa amarozi

Mu nteko rusange y’abatuye mu Kagari ka Matita, Iyarwema  ushinjwa kuroga uwo mwana yahise abyemerera mu ruhame ko ari we wamuroze ndetse anavuga urutonde rw’abo bafatanya kuroga, nk’uko bigarukwaho na Mukase ndetse na Bwanamwana Patience, perezida w’inama njyanama y’akagari ka Kamatita.

Ati “Umuntu yiyemerera ikintu yakoze akagaragaza nabo babikoranye, inzego z’umutekano se ubwo nta kintu zadufasha? Uwo muhanya w’umurozi avuga uko babigenza, abishyira ku biganza bye yarangiza akavuga amazina y’uwo ashaka akabihuhaho byarangiza bigahita bimugeraho niwe wabyivugiye…n’umwana ngo akoze mu mutwe ubwenge bwe buhita bugenda.”

Inteko y’abaturage ikirangira uyu Iyarwemye Godfrey yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha kuri ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB iri mu murenge wa Kamembe nkuko byemejwe na Boniface Ndagijimana uyobora akagari ka Kamatita.

Mukase wa Iyarwemye  Godfrey yavuze ko nyuma yo kumusura aho afungiwe yamutumye ku baturanyi be, avuga ko kugira ngo arogore abo yaroze bose muri ako gace bagomba kumuha inka.

Umuyobozi w’akagari ka kamatita Ndagijimana Boniface, akavuga ko inka akeneye kugira ngo avure uwo yaroze wese igomba kuvanwa mu mitungo ye bwite cyane ko na we yoroye ndetse bakanashaka n’abandi bose bafatanyije na we.

Umuvugizi w’Uwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Umuhoza Marie Michelle, yavuze ko uyu mugabo ushinjwa uburozi ntawe bafite mu madosiye yabo.

Ikibazo cy’amarozi mu karere ka Rusizi kimaze gufata indi ntera kuko giteza umutekano muke mu baturage. Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko uyu Iyarwema Godfrey yari amaze igihe gito afunguwe n’ubundi akaba yarafunzwe azira kuroga umwana w’umuturanyi we. Muri Gashyantare 2018, abagabo n’abagore bagera kuri 20 bo mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi bafungirwa ku Biro by’Umurenge wa Gikundamvura nyuma yo gushinjwa na bagenzi babo ko bakoresha amarozi mu nteko y’abaturage.

iribanews@gmail.com

Related posts

Kirehe: Abantu 2 mu binjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu barashwe barapfa

Emma-marie

Abanyeshuri bacyekwaho ‘kunnyuzura’ bagenzi babo bari mu maboko ya RIB

Emma-Marie

Yvan Buravan na Yanga batabarutse

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar