Image default
Ubutabera

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bigendera ku mategeko

Mu bushakashatsi bukorwa hagamijwe kureba uko ibihugu bigendera ku mategeko, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku Isi, ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Namibia yaje ku mwanya wa 35.

Muri ubu bushakashatsi bwa 2019 bwashyizwe ku mugaragaro muri Werurwe 2020, U Rwanda rwazamutseho amanota atatu ugereranyije  n’umwanya rwabonye umwaka ushize, nkuko bitangazwa n’igipimo bita (The World Justice Project Rule of Law Index) gikorwa buri mwaka. Igihugu cya Denmark ni cyo kiyoboye ibindi ku rwego rw’Isi.

Uko ibi bipimo bikorwa, abashakashatsi bajya mu bihugu bitandukanye ku Isi bareba ingingo zitandukanye zirimo igipimo cya ruswa muri icyo gihugu, uko leta y’icyo gihugu ikora, uko igaragariza abaturage ibyo ikora, uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa muri icyo gihugu ndetse n’uburyo ubutabara bushyirwa mu bikorwa.

Harebwa kandi uburyo harwanwa ibyaha muri icyo gihugu. Ubu bushakashatsi bukaba bukorerwa mu bihugu 128 ku Isi.

Ubwo bushakashatsi bukaba bwibanda cyane ku byagiye biva mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu, ku ngo by’umwihariko zigera ku bihumbi 130 ndetse bakabaza n’impuguke mu by’amategeko zigera ku bihumbi bine bareba uko amategeko yubahirizwa muri icyo gihugu.

iribanews@gmail.com

 

Related posts

Kamonyi: Umusore w’imyaka 21 aracyekwaho gusambanya umwana akanamugira umugore

Emma-Marie

U Bufaransa: Hategekimana Phillipe yasabiwe gufungwa burundu

Emma-Marie

Rubavu: Gutinda kurangiza imanza bibangamira uburenganzira bw’abaturage

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar