Image default
Abantu

Lionel Messi yiyemeje gufunguza Ronaldinho ugiye kumara ibyumweru bibiri afungiye muri Paraguay

Umunya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelone, Lionel Messi yavuze ko agiye kwishyurira Ronaldinho Gaucho, akayabo ka miliyoni enye z’ama ‘euro’ kugirango arekurwe n’igihugu cya Paraguay cyamutaye muri yombi kimishinja azira kukinjiramo afite pasiporo y’impimbano.

Messi yavuze ko azakora ibishoboka byose kugirango uwo bahoze bakinana muri FC Barcelone, ave mu gihome yongeraho ko amukesha byinshi yagezeho muri ruhago. Mu kwezi kwa karindwi 2019, amakuru avuga ko ‘passports’ za Brazil na Espanye za Ronaldinho zafatiriwe kubera imisoro atishyuye. Messi akaba yiyemeje kumwishyurira amadeni yose afite.

Inkuru dukesha ‘caughtoffside’ iravuga ko Messi yahaye akazi abanyamategeko bakomeye kandi akazishyura miliyoni 4 z’amayero kugira ngo afunguze Ronaldinho.

Ronaldinho w’imyaka 39 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira w’imyaka 49 bafatiwe mu mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yari yagiye muri Paraguay gukora ubukangurambaga ku gitabo no ku bikorwa bye by’ubukangurambaga bwo gufasha abana bo mu miryango ikennye. Undi mugabo wajyanyeyo n’abo bavandimwe bombi  witwa Wilmondes Sousa Lira w’imyaka 45 y’amavuko  na weyari yatawe muri yombi.

Ronaldinho Gaúcho yakiniye amakipe akomeye ku Isi arimo Gremio, mbere yo kujya muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, FC Barcelona yo muri Esipanye, AC Milan yo mu Butaliyani  ndetse n’andi.

Ronaldinho yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Brazil ibikombe bitandatu bikomeye, birimo Copa Amerika mu mwaka wa 1999, Igikombe mpuzamigabane’FIFA Confederations Cup’ mu mwaka wa 2005 ndetse n’igikombe cy’Isi Brazil yegukanye muri 2002.

Mu myaka ya 2004 na 2005, Ronaldinho yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi ndetse ibihe byiza cyane by’umupira we yabigiriye muri Barcelona. Mu mwaka wa 2002, yafashije ikipe y’igihugu cye kwegukana igikombe cy’isi, ari kumwe n’abandi ba rutahizamu b’ibihangange, Ronaldo na Rivaldo.

iribanews@gmail.com

Related posts

Manzi Fondation yagobotse imiryango irwaje Covid-19

Emma-Marie

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’u Buzima

Emma-Marie

Abakomeye hirya no hino ku Isi bababajwe n’urupfu rwa Dr Paul Farmer

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar