Umubare w’abantu barwaye kanseri biteganyijwe ko uzazamuka cyane mu myaka makumyabiri iri imbere, nk’uko abahanga mu by’ubuzima mu Buhinde babitangaje. Abana bari munsi y’imyaka 12 bari mu bibasiwe cyane n’iyi ndwara.
Praful Reddy, afite imyaka 49, ni umuhanga mu by’ikoranabuhanga mu majyepfo y’Ubuhinde muri leta ya Andhra Pradesh, arwaye kanseri y’ibihaha kandi amaze imyaka ibiri avurwa, harimo ubuvuzi bwihariye, ubuvuzi bwa chemotherapy, mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira ryayo.
Kuruka, kubabara umutwe no kugira ibisebe ni bimwe mu bibazo bya hato na hato ahura na byo kandi ntiyizeye niba azakira, nubwo abaganga bakomeje kumwizeza ko azakira.
Reddy yabwiye DW ati:”Abaganga bamaze igihe bampa imiti igamije guhagarika ikura n’ikwirakwira ry’uturemangingo twa kanseri. Nibitagenda neza, nshobora kuzakenera kubagwa ngo bakureho igice cyose cy’igihaha kimwe,”
Mu mujyi wa Bengaluru, mu ntara bihana imbibi ya Karnataka, Dipti w’imyaka 12 ari kuvurwa ubwoko bwihariye bwa kanseri buturuka mu mpyiko kandi bukunze kwibasira abana.
umuganga we, Charu Sharma, yabwiye DW. “Ubu ari guhabwa ubuvuzi bw’imirasire, ariko byateje ingaruka zirimo kwangirika kw’uruhu no gutakaza umusatsi,”
Ibi si ibibazo bihagije kandi umubare w’abantu, cyane cyane abana, mu Buhinde uri kwiyongera cyane mu kuvurwa kanseri kurusha ahandi ku Isi.
Ubuhinde ni umurwa mukuru wa kanseri ku isi?
Raporo yashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’ubuzima ry’ikigo cy’Ubuhinde, Apollo Hospitals, mu kwezi gushize yise igihugu cyo muri Aziya y’Epfo nk’ “umurwa mukuru wa kanseri ku isi.”
Icyegeranyo cyagaragaje ishusho iteye inkeke y’ubuzima busubira inyuma muri rusange mu Buhinde, kigaragaza ubwiyongere bukabije bwa kanseri n’izindi ndwara zitandura. Ubu, umuntu umwe muri batatu mu Buhinde afite ibimenyetso bya diyabete itaragaragara neza, naho umwe mu icumi afite ikibazo cy’agahinda gakabije.
Indwara zidakira nk’iz’ubuhumekero, diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, n’ibibazo byo mu mutwe byageze “ku rwego rukomeye,” niko iyo raporo ivuga.