Image default
Ubuzima

Gushyukwa igihe kinini kugeza ubwo ubabara mu kiziba cy’inda ni uburwayi ?

Gushyukwa igihe kinini kugeza ubwo ubabara mu kiziba cy’inda ni uburwayi ?

Gushyukwa igihe kinini ukageza ubwo ubabara mu kiziba cy’inda ni kimwe mu bibazo bihangayikisha ab’igitsinagabo kuko bigira ingaruka ku myanya myibarukiro, hari abibaza niba ari uburwayi ariko kandi inzobere mu bijyanye n’imyororokere zivuga atari uburwayi ahubwo bishobora gutera uburwayi.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zishobora gutuma igitsina cy’umugabo kimara igihe kinini cyafashe umurego, ingaruka zabyo ndetse n’uburyo birangira umushyukwe ukagabanuka.

Umufaransakazi Jacqueline Breut, akaba n’inzobere mu bijyanye n’ibitsina, avuga ko gushyukwa igihe kinini ukageza aho uribwa mu kiziba cy’inda, atari uburwayi ariko bishobora kuvamo uburwayi butandukanye burimo n’ubufata impyiko.

Gushyukwa igihe kinini biterwa niki, ingaruka zabyo ni izihe?

Inkuru dukesha urubuga rwa Doctissimo ivuga ko iyo umugabo/umusore abonye umugore umushitura cyangwa uteye mu buryo bwakura imyakura bishobora gutuma igitsina gifata umurego mu gihe runaka.

Ibi bikaba biterwa na ‘Nitric oxide’ yiyongera bityo imitsi ijyana amaraso mu gitsina igakanguka amaraso akajyamo ari menshi. Uko agenda aba menshi niko imikaya igize igitsina igenda ikomera nacyo kikagenda gikomera kinongera umubyimba ndetse n’uburebure.

Ibi bituma n’ibindi bice bigize imyanya myibarukiro bitangira kwitegura ko hari igikorwa kigiye kuba maze bikaguka.

Amabya atangira gutegura ko intanga ziri busohoke, udusaho ‘vesicule seminale’ natwo tugatangira gutegura ururenda intanga ziri bwogemo.

Iyo gushyukwa bimaze igihe kinini hejuru y’amasaha abiri, mu kiziba cy’inda naho hakaza uburibwe budasanzwe, wajya no kunyara ukokerwa. Hari n’abo ubu buribwe butuma bagenda bunamye cyangwa ukabona aragenda atagataga.

Niki wakora mu gihe washyutswe igihe kinini kandi udafite uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina ?

Nk’uko Doctissimo dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, igihe wagize umushyukwe ukamara igihe kirekire, ujye wihutira gukaraba umubiri wose amazi akonje ndetse unayanwe, cyangwa se amazi uyashyire mu icupa ry’ikirahure nurangiza urirambike ku kiziba cy’inda utambaye.

Hari n’abashobora kwifashishisha igitambaro cy’isuku ‘essuie main’ batoheje mu mazi akonje bakagenda bakandisha ku kiziba cy’inda buhoro buhoro.

Mu gihe iki kibazo cyaguteye ububabare bw’umutwe, ushobora kujya kwa muganga bakaguha imiti igabanya ububabare.

Umuti urambye wo gushyukwa umwanya munini ni ukwirinda ikintu cyose cyatuma utekereza imibonano mpuzabitsina utari kumwe n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye.

Mutesi B.

 

Related posts

Abafite indwara y’agahinda gakabije barimo kwiyongera

Emma-Marie

Wari uziko kunywa amazi y’akazuyazi mu gitondo byakurinda umubyibuho ukabije ?

Emma-Marie

Amajyaruguru: Haravugwa indwara y’amayobera ituma abana bagenda bakomanya amavi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar