Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘RIB’ rwatangaje ko rwataye muri yombi bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bacyekwaho gukubita abaturage.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Manishimwe Jean Baptiste, na Nyirangaruye Clarissa bakubirwa mu muhanda wo mu ga ‘centre’ k’ahitwa ‘Ngagi’ mu Murenge wa Cyuve ngo bazira ko batambaye agapfukamunwa.
Mu bakubitaga aba baturage harimo umuyobozi w’Umurenge wa Cyuve, afatanyije n’aba Dasso ndetse n’umuyobozi w’Akagari ka Kabeza. Nyirabayazana w’uku gukubitwa ngo n’uko aba baturage batari bambaye agapfukamunwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020, RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko abacyekwaho gukubita aba baturage batawe muri yombi.
Ubutumwa bwa RIB buragira buti “Uyu munsi RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas, ba DASSO Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain. Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse.”

Abatawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB irongera kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Photo:Flash Tv
iriba.news@gmail.com