Image default
Politike

U Rwanda nta bushobozi bwo gukoresha Pegasus rufite – Minisitiri Biruta

U Rwanda rwatangaje ko rudakoresha ikoranabuhanga ry’Abanyayisirayeli ryitwa Pegasus mu kuneka abaturage barwo, cyangwa abanyamahanga barimo n’abayobozi mu bihugu bya Afurika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta, yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.

Pegasus ni ikoranabuhanga ry’Ikigo cyo muri Israel cyitwa NSO, rikaba rishyirwa muri telefone y’umuntu atabizi rigakuramo inyandiko, amafoto, amashusho n’amajwi umuntu afitemo cyangwa igihe ahamagarana n’abandi, rikabyoherereza umuntu urimo kuneka iyo telefone.

Dr Biruta yavuze ko urutonde ruvugwa rw’amatelefone y’abantu u Rwanda ruregwa kuneka, ngo rwakozwe n’abagamije guharabika u Rwanda mu gihugu imbere no hanze, ndetse no kuruteranya n’amahanga.

Yagize ati “Ntabwo dufite ubwo bushobozi bwa tekiniki mu buryo bwose, ni ngombwa kandi kumenya urujijo rwatewe n’uburyo bwakoreshejwe mu kuzana ibyo birego, nta muntu n’umwe uzi aho urwo rutonde rwavuye ndetse n’icyo ibiri kuri rwo bisobanura”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko ibyo birego na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabyamaganye mu mwaka wa 2019 ko ubwo bushobozi (buhambaye) ntabwo u Rwanda rufite.

Dr Biruta yavuze ko indi shusho itari nziza ku Gihugu ari ibivugwa ‘n’abashaka kwigisha u Rwanda ubwigenge bw’inkiko n’ubutabera bunoze’, ibi ngo bikaba byafatwa nk’irondaruhu (racism) no kwigaragaza nk’aho ari bo bagena kubaho k’u Rwanda.

Dr Biruta avuga ko abashinja u Rwanda kudatanga ubutabera ku baregwa ibyaha, ari bo barwanya ko abakorewe ibyaha bahabwa ubutabera, wenda ngo ari ukubera ko abakeneye kurenganurwa bo batigeze bamenyekana muri filime za Holywood no kwambikwa imidari.

Minisitiri Biruta akavuga ko u Rwanda rutazigera rushyirwaho agahato, kandi ngo rwiteguye gutanga ubutabera mu buryo bwose bunyuze mu mucyo, nk’uko ari inshingano ku baturage ziteganywa n’Itegeko Nshinga.

SRC: KT

Related posts

Ikigo ndagamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda kigiye kongera gukora

Emma-marie

Amakosa akorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze ntagomba kwitirirwa leta-Hon Mukama

Emma-Marie

“RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk’iturufu yo guhisha intege nke zayo”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar