Image default
Abantu

Nyabihu: Umwana w’umukobwa yageze ku ishuri aboheye amaboko imugongo

Umwana w’imyaka 11 witwa Uwamariya Gaudence wo mu Mudugudu wa Gihuri, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu mu cyumweru gishize yageze ku ishuri aboheye amaboko inyuma, abarezi be bagwa mu kantu.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatatu ku ishuri ribanza rya Rubona mu Kagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze (atuye mu rugabano rwa Musanze na Nyabihu) yageze ku ishuri aboheye amaboko inyuma nk’uko umwe mu barezi bahigisha utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije BWIZA.

Aba ngo bamenye ko ibi uyu mwana yabikorewe na nyina, Twizerimana Olive wamuhaniye guta urukweto rumwe gusa ngo akaba yaramuboshye ngo amujyane aho yiga, abarezi bamufashe kumva ikibazo cy’umwana we.

Twizerimana Olive ari mu kigero cy’imyaka 30, aba wenyine kuko umugabo witwa Tuyambaze Jean de la Paix uzwi nka Mababa, yamutaye akajya muri Uganda kuko bari bafitanye amakimbirane. Nta telefone atunze, ingingo yagoye BWIZA kuba yabasha kumuvugisha.

Uwo mwarimu ati ” Uwo mwana yatugezeho amaboko ye yombi azirikiye inyuma, aboshye hakoreshejwe igisa n’umurunga. Nyina yari yamuziritse kuko yataye urukweto rumwe. Twahise tumubohora, tumujyana ku kagari ka Rurembo, ngo akurikiranwe. Ubuyobozi bw’akagari bwarabikurikiranye, ikibazo kigera ku bw’umurenge butumizaho nyina w’umwana ngo ajye kwisobanura.”

Abandi baturage bavuganye na BWIZA ahitwa ku Murama w’Abahenge, bavuze ko ” Uyu mwana atari we wataye urukweto, ko ahubwo ari undi mwana murumuna we ari we wari warutaye mu musarani.” Banenze imyitwarire y’uyu mubyeyi, bavuga ko bitari bikwiriye kumuboha.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gihuri, Mugemanyi Patrice avuga ko ari ubwa mbere ibi bibaye muri ako gace ariko ko bagiye gukomeza gukangurira ababyeyi kudahohotera abana kandi ko bavuganye n’umubyeyi w’uwo mwana kuri iki kibazo.

Yagize ati ” Ni ubwa mbere biriya bintu bibaye. Tugiye gukomeza kwifashisha abitwa inshuti z’umuryango kuko biri no mu byo bashinzwe, bakangurire ababyeyi kudahohotera abana. Uwo mubyeyi yarakurikiranwe kuko RIB yamutumijeho. Ibi tuzajya tubigarukaho kenshi mu nama tugirana n’abaturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurembo, Protais Mbarushimana yatangarije BWIZA ko ari ubwa mbere babonye ikibazo nk’icyo gusa ngo hari icyo bagiye gukora. Yanatangarije BWIZA icyo umubyeyi yabatangarije ubwo bamutumagaho ngo yisobanure ku kuboha umwana yibyariye.

Yagize ati ” Ni ubwa mbere tubonye ikibazo nka kiriya. Umubyeyi w’umwana yatubwiye ko uwo mwana yagiranye amakimbirane na murumuna we. Yari yataye inkweto kandi ko kumuboha byari ukugira ngo atamucika, kuko asanzwe abikora ahubwo abashe kumujyana ku ishuri ni uko yatubwiye. Tugiye gukomeza kwibutsa ababyeyi ko ibihano bikabije ku bana bitemewe. Turakomeza kubaganiriza kuri iki kibazo. Ubu uwo mubyeyi ibye biri gukurikiranwa na RIB.”

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

SRC:Bwiza

Related posts

Imbamutima za Jean François Uwimana umaze imyaka 9 ahawe Ubupadiri

Emma-marie

Kirehe: Abantu 2 mu binjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu barashwe barapfa

Emma-marie

Umugabo yatsindiye akayabo mu rubanza na Vodacom

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar