Padiri Jean François Uwimana umaze imyaka 9 ahawe ubusaseridoti arashima Imana yamushoboje gusohoza inshingano, akayisaba kumwongerera imbaraga.
Tariki ya 16 Nyakanga 2011 nibwo Jean François Uwimana yaherewe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Diyoseze ya Nyundo na Mgr Alexis Habiyambere, uyu munsi akaba yujuje imyaka 9 ari umusaseridoti.
Uyu mupadiri umaze kwamamara kubera impano ye yo guhanga no kuririmba indirimbo zisingiza Imana mu njyana zitandukanye zirimo niya Hip Hop ikundwa cyane n’urubyiruko, kuri uyu munsi yizihizaho isabukuru y’imyaka 9 amaze ahabwe ubusaseridoti yabwiye Iriba News akamuri ku mutima.

Yagize ati “Kuri iyi tariki ku kibuga cy’ umupira cyitwaga ‘Magna’ byari bishyushye[…]Imana niyo yanshoboje kumara iyi myaka muri iyi nzira ndayishimira kandi nyisaba ngo inkomeze muri iyi minsi ntibyoroshye[…]ariko ubuzima bwose ni urugamba kandi mu nzira zose! Imana rero ndayishimira imyaka maze kandi nkayisaba ngo inkomeze inyongerere indi n’imbaraga”.
Yakomeje ati “Ndashima cyane amasengesho y’abakristu abenshi ntanazi, abakecuru batahwemye kunsabira n’abandi bahora ku mavi bansabira ngo ntagwa ngaheranwa, ntibagiwe Mama. Ayo masengesho nayo ari mu bingejeje iki gihe. Bakomeze bansabire nanjye ndabasabira, nifuza ko tuzatahana kwa Data ijabiro nta wusigaye”.

Uyu mupadiri umaze hafi imyaka ibiri yiga muri Germany, amaze gusohora Album 2 z’amashusho hamwe n’indi imwe y’amajwi, akaba ari mu myiteguro yo gusohora album ya 3 y’amashusho.
Iriba.News@gmail.com