Image default
Ubutabera

Dr Pierre Damien Habumuremyi yahakanye ibyaha aregwa

Dr Pierre-Damien Habumuremyi wigeze kuba minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2014 uyu munsi yahakanye ibyaha aregwa.

Habumuremyi aregwa gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu, ibyaha akekwa ko yakoze mu 2019 ari umuyobozi wa kaminuza yashinze yitwaga Christian University of Rwanda.

Kuri uyu wa 17 Nyakanga nibwo Habumuremyi, yaburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo.

Abamwunganira basabye ko umukiriya wabo usanzwe agira uburwayi bw’umutima yaburanira mu muhezo ngo kuko bitabaye ibyo yaburana atisanzuye kubera ko hari abanyamakuru bamutunze ibikoresho byabo.

Ubushinjacyaha bwahise bubitera utwatsi buvuga ko atari we wa mbere waba aburaniye mu ruhame. Urukiko rwo rwavuze ko rugiye kwiherera rugafata umwanzuro ku bisabwa n’impande zombi.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi tariki 3 Nyakanga 2020, bivugwa ko kuva mu 2018, ishuri rye ryatangiye kugira ibibazo by’amikoro, atangira gufata amadeni mu bantu bamugemuriraga ibikoresho by’ishuri akabura ubwishyu niko gutangira gutanga sheki zitazigamiye, akaba yaraje no kugera ubwo abura FRW yo kwishyura ubukode ishuri rye ryakoreragamo.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Norvege: Ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu maboko y’ubutabera

Emma-Marie

Rubavu: Abatanze amakuru y’umukoresha ubasaba ruswa ishingiye ku gitsina birukanwe mu kazi

Emma-Marie

Rtd Major Habib Mudathiru yakatiwe gufungwa imyaka 25

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar