Image default
Ubutabera

Rubavu: Abatanze amakuru y’umukoresha ubasaba ruswa ishingiye ku gitsina birukanwe mu kazi

Bamwe mu bakobwa bakoraga muri HIGH SEC CO.LTD birukanwe mu kazi nyuma yo gutanga amakuru ko umuyobozi wabo (ubu arafunze) abasaba ruswa ishingiye ku gitsina.

Tariki 20 Nyakanga 2021 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwakiriye ikirego cy’umukobwa waregaga Habimana Emmanuel, umuyobozi muri HIGH SEC CO.LTD, wari ushinzwe abasekirite barinda ibitaro bya Gisenyi n’ ishuri rya E.S Gisenyi.

Si uyu wenyine ushinja Habimana kumusaba ruswa ishingiye ku gitsina kugirango hari n’abandi batandukanye babwiye itangazamakuru ko basabwe iyi ruswa kugirango bahabwe akazi cyangwa se bashyirwe kuri lisiti y’abagomba guhembwa.

Tariki 5 Kanama 2021, umwe muri aba bakobwa witwa Murekatete Chance yabwiye IRIBA NEWS ko nyuma yo gutanga amakuru muri RIB ubuyobozi bwa HIGH SEC CO.LTD bwahagaritse ku kazi abagera kuri babiri.

Yagize ati : “Baratwirukanye banadusaba gutanga ‘uniform’ ariko njye nzazibaha nibampemba. Umwambaro w’akazi bawungurishije 30.000FRW, bandimo umushahara w’amezi atatu nibabanze bampembe mbone kubaha imyambaro yabo kuko nyifite nk’ikimenyetso kigaragaza ko nabakoreye.”

Yagarutse no ku mvugo yakoreshejwe n’umukoresha we amusaba igitsina. Ati : “Yarazaga akambwira ati njyewe ndi umuyobozi wawe mpereza ngushyire hafi y’iwanyu nutampereza nzagushyira kure. Nta nubwo yakwingingaga yahitaga akubwira ngo mpereza ibintu wamubaza ngo se nguhe iki akakubwira ngo nawe uri mukuru.”

Undi waganiriye na IRIBA NEWS yagize ati : “Nyuma yo gutanga ariya makuru bahise batwirukana baravuga ngo twasebeje ikigo cyabo banga no kuduhemba bavuga ko twaje mu kazi binyuranyije n’amategeko. Icyo twabajije ntibadusubize kuko twaje binyuranyije n’amategeko bakaba baraduhaga akazi ko gukora? nonese aho twacungaga umutekano ntibabishyuraga campany? nibaduhembe amafaranga twakoreye.”

“Bahawe akazi mu buryo butanyuze mu mucyo”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri HIGH SEC CO.LTD, Murayire Hermes, yatubwiye ko aba bakobwa birukanwe mu kazi kubera ko bagahawe mu buryo butanyuze mu mategeko.

Yagize ati : “Baje mu kazi mu buryo butazwi […] twebwe iwacu dufite uko abantu bashyirwa mu kazi kandi birazwi dufite amategeko agenga ‘Security companies’ dukurikiza. Kubahagarika si ikindi n’uko bagiye mu kazi mu buryo butemewe n’amategeko. Njye nabagiriye inama nti mwebwe mubanze mwuzuze ibisabwa n’amategek0 hanyuma tubafashe mujye mu kazi mu buryo bwemewe n’amategeko. Ikindi njye naranababwiye nti n’ubwo yabashyizemo muri ubwo buryo tugiye kubigenzura nidusanga koko mwarakoze iyo minsi tuzasaba ko amafaranga yanyu bayabaha. Ntibakwiye kugira impungenge biri mu butabera natwe turimo turabikurikirana.”

Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu ntara y’amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba tariki 22-25/02/2021, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon. Mukama Abbas yagaragaje ko Ruswa ari icyaha kimunga ubukungu kikagira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’Igihugu n’iry’abagituye. Yagize ati “ Ruswa ni icyaha kibi kimunga ubukungu bw’igihugu cyacu icyakora turishimira ko Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki n’ingamba zikarishye mu gukumira no  kurwanya ruswa hashingiwe ku bushake bwa politiki ya Perezida wacu Nyakubwaha Paul Kagame bwo kutihanganira na gato ruswa (Zero tolerance to corruption).”

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency Rwanda mu 2018 bwagaragaje ko 94.3% by’abakora muri Leta bemeza ko batswe ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa izindi nshimishamubri zerekeye kuri ibyo.

Icyaha cyo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina gihanwa n’ingingo ya 6 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000.000 FRW ariko atarenze 2,000,000 FRW.

Emma-Marie Umurerwa

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Bucyibaruta aratubwiye ngo ejo ni akazi (Kwica Abatutsi)-Umutangabuhamya

Emma-Marie

Japan:Yemereye urukiko ko yishe abantu 9 bamenyaniye kuri Twitter

Emma-marie

Ubushinjacyaha bwavuze ko abaganga basanze Jay Polly na bagenzi be barasabitswe n’urumogi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar