Image default
Mu mahanga

Inkuba yakubise abari batashye ubukwe

Abantu batari munsi ya 17 mu bari mu birori by’ubukwe bapfuye muri Bangladesh nyuma yuko bakubiswe n’inkuba, nkuko abategetsi babivuze.

Abandi 14, barimo n’umugabo wakoze ubukwe, bakomeretse. Umugeni ntabwo yari ari muri ibyo birori.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abari muri uwo munsi mukuru bari barimo basohoka mu bwato mu mujyi wa Shibganj ukora ku mugezi, bajya mu nzu y’abageni, ubwo bakubitwaga n’inkuba.

Abantu bahatuye bavuze ko habayeho imirabyo myinshi yerekeza kuri iryo tsinda.

Buri mwaka, abantu babarirwa mu magana bicwa n’inkuba muri Aziya y’amajyepfo.

Mu 2016, Bangladesh yatangaje ko inkuba ari ibyago kamere biyugarije, ubwo abantu barenga 200 bapfaga mu kwezi kwa gatanu konyine, barimo na 82 bapfuye mu munsi umwe.

Inzobere zivuga ko gutema amashyamba byagize uruhare mu kwiyongera kw’inkuba zikubita zikica abantu kuko hatakiriho ibiti birebire mbere byashoboraga gucubya izo nkuba.

Related posts

Channel y’inteko ishingamategeko y’u Burusiya yagaritswe kuri Youtube

EDITORIAL

Tanzania: Magufuri yatorewe kuziyamamariza manda ya kabiri y’imyaka itanu

Emma-marie

Benin: Itegeko ryo gukuramo inda ‘rizoroshya agahinda k’abagore benshi’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar