Image default
Mu mahanga

US: Konti za Twitter z’abakomeye zibasiwe n’ubushukanyi bunyuze muri ‘Bitcoin’

Abaherwe batunze za miliyari z’amadolari nka Elon Musk, Jeff Bezos na Bill Gates ni bamwe mu bakomeye benshi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baraye bibasiwe n’abiba amabanga kuri mudasobwa (hackers), mu gisa n’ubushukanyi bw’amafaranga yo mu ikoranabuhanga (bitcoin).

Konti za Twitter za Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika, Joe Biden uzahatanira umwanya wa perezida uyu mwaka ahagarariye ishyaka ry’abademokarate ndetse n’umuhanzi Kanye West, nazo zasabye inkunga yo mu muri ayo mafaranga yo mu ikoranabuhanga.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ubutumwa bwo kuri Twitter bwa konti ya Gates bugira buti: “Buri muntu wese ari kunsaba kugira icyo nanjye nitura ku neza nagiriwe”.

“Ohereza amadolari 1,000, nanjye ndakoherereza amadolari 2,000”.

Kuva hejuru ibumoso: Kanye West na Elon Musk; guhera hasi ibumoso: Barack Obama na Bill Gates. Bose bari mu bibasiwe n’ubwo bushukanyi

Ku rubuga rwe rwa Twitter, umuyobozi mukuru wa kompanyi ya Twitter Jack Dorsey ku munsi w’ejo ku wa gatatu yanditse ati:

“Uyu munsi wadukomereye twe hano muri Twitter. Twese tubabajwe cyane n’ibi byabaye”.

Bwana Dorsey yongeyeho ati: “Turi kwiga ku cyabaye kandi tuzatangaza buri kintu cyose dushoboye igihe tuzaba tumaze gusobanukirwa neza icyabaye nyirizina”.

Ingamba yihutirwa y’ubwirinzi

Mbere yaho ku munsi w’ejo, Twitter yari yafashe ingamba idasanzwe kuri konti zifite ikirango cy’ubururu – kigaragaza izagenzuwe neza neza ko ari iza ba nyirazo nyirizina – izibuza kugira icyo zitangaza na kimwe.

Ndetse n’ubusabe bwo guhindura ijambo ry’ibanga (password/mot de passe) bwari bwanze, naho bumwe “mu buryo bw’imikorere” bw’izindi butagikora.

‘Ubujura bwa mbere bubi cyane ku rubuga nkoranyambaga rukomeye’

Ahagana saa munani n’iminota 30 zo mu ijoro ryakeye, ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, abakoresha izo konti za Twitter zigenzuwe bongeye gushobora kugira icyo batangaza kuri Twitter, ariko kompanyi ya Twitter ivuga ko ikiri gucyemura icyo kibazo.

Dmitri Alperovitch, washinze kompanyi CrowdStrike y’ubwirinzi bwo kuri internet, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

“Ibi bisa nkaho ari bwo bujura bwo kuri mudasobwa bwa mbere bubi cyane bubayeho kugeza ubu ku rubuga nkoranyambaga rukomeye”.

Umunyamakuru wa BBC Joe Tidy ukurikiranira hafi amakuru y’umutekano wo ku mbuga za internet avuga ko hari amakuru avuguruzanya ku ngano y’amafaranga abo bashukanyi bo kuri internet bashoboye gutwara muri icyo gihe bari bigaruriye zimwe muri konti zo kuri Twitter.

Uyu munyamakuru avuga ko bizagorana cyane kugaruza ayo mafaranga yo mu ikoranabuhanga, ndetse ko kompanyi ya Twitter igomba kwitegura uruhuri rw’ibibazo izabazwa n’abarakajwe n’ibyabaye, bayisaba kwisobanura ku kuntu byashobotse.

Mu mwanya muto konti zibasiwe zamaze zigaruriwe, ‘link’ yari mu butumwa bwa Twitter yahawe imfashanyo n’abantu babarirwa mu magana, batanze arenga ibihumbi 100 by’amadolari (arenga miliyoni 100 mu mafaranga y’u Rwanda), nkuko imibare ya ‘blockchain’ ibigaragaza.

FBI yaburiye abantu

Konti za Twitter zibasiwe zose zifite abazikurikira babarirwa muri za miliyoni.

Mu mwaka ushize wa 2019, konti nyirizina y’umuyobozi mukuru wa Twitter Jack Dorsey yarinjiriwe, ariko iyi kompanyi nyuma iza gutangaza ko yacyemuye icyo kibazo cyari cyabayeho.

Ibiro by’urwego rw’ubutasi bw’imbere muri Amerika (FBI) rwo mu mujyi wa San Francisco aho Twitter ifite icyicaro, byasohoye itangazo ejo ku wa gatatu rivuga kuri icyo gitero cyo kuri mudasobwa.

Rigira riti: “Bigaragara ko konti zinjiriwe mu rwego rwo kugira ngo ubushukanyi bw’amafaranga yo mu ikoranabuhanga bukomeze”.

“Turasaba abaturage kutakwaga muri uyu mutego w’ubushukanyi ngo bohereze amafaranga yo mu ikoranabuhanga cyangwa amafaranga [asanzwe]…”

Related posts

Indege y’intambara y’Uburusiya ‘yahanuwe’ i Kyiv

Emma-Marie

Perezida wa Tanzaniya yakomoreye amashyaka ya Politike

Emma-Marie

Israel: Benjamin Netanyahu ntakiri Minisitiri w’intebe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar