Image default
Amakuru

Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’inzego z’ibanze

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yize ku cyorezo cya Coronavirus yanzura ko insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’inzego z’ibanze zimaze kugenzura niba zubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byemeje ko hari andi mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu agomba gusohoka, akaba ari yo azaba akubiyemo ibisabwa ngo insengero zemererwe gufungura.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko ingendo hagati mu Karere ka Rusizi zemewe ku bahatuye, ariko ingendo zo kujya no kuva muri ako karere zikaba zibujijwe usibye amakamyo atwaye ibicuruzwa.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko amahoteli yemerewe gukora kandi akakira inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hoteli kandi zikaba zisabwa gushishikariza ikorwa ry’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ndetse ubukerarugendo mpuzamahanga, buka bwemerewe gukomeza.

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri igaragaza ko utubari tuzakomeza gufunga, imipaka igakomeza gufunga usibye ibikorwa by’ukwikorezi bw’ibicuruzwa mu makamyo, mu gihe Abanyarwanda baba cyangwa batuye hanze bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko biteranywa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Abari mu kato kandi biyishyurira ikiguzi cya serivisi bakenera, nyuma y’iminsi 15 hakaba hazafatwa izindi ngamba nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ntacyatangajwe ku bice byo mu turere dutandukanye byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo bivuze ko hakomeza gukurikizwa amabwiriza asanzweho yo kuguma mu rugo.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye ryagize uruhare mu Iterambere ry’Umuryango

Emma-Marie

Kayonza: Ucyekwaho gukwirakwiza urumogi ari mu maboko ya Polisi

Emma-Marie

Hatunzwe agatoki ikimenyane n’icyenewabo mu bituma umutungo wa Leta unyerezwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar