Image default
Amakuru

Hatunzwe agatoki ikimenyane n’icyenewabo mu bituma umutungo wa Leta unyerezwa

Icyenewabo, kwanga kwiteranya no gukingirana ikibaba ni bimwe byagarutsweho mu Kiganiro ‘Ubyumva ute’ ko bituma umutungo wa Leta unyerezwa, uwanyerejwe nawo ntugaruzwe.

Ikiganiro ‘Ubyumva ute’ cyanyuze kuri KTRadio tariki ya 23 Nyakanga2020 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Imitungo ya Leta yanyerejwe igeze he igaruzwa?’ abatumirwa bagarutse ku mpamvu zitandukanye zituma umutungo wa leta unyerezwa ndetse n’uwanyerejwe ntugaruzwe uko bikwiye.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston wari mu bitabiriye iki kiganiro yavuze ko kugeza ubu hakurikiranwe umutungo wa Leta uri hagati ya miliyari 10 na miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda, agera kuri miliyari enye akaba yaramaze kugaruzwa.

Anne Marie Niwemwiza wari uyoboye iki kiganiro, yagaragaje ko mu kiganiro yakoze umwaka ushize mu kwezi kwa cyanda, ari kumwe n’abatumirwa batandukanye basanze kuva mu 2014 kugeza 2019 umutungo wa leta wanyerejwe hashingiwe kuri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta, ugera kuri miliyari 273.

Aha niho yashingiye abaza Minisitiri Busingye Johnston, umubare w’amakosa ndetse n’ibyaha byakozwe muri iri nyerezwa ry’umutungo wa Leta, amusubiza ko iyo mibare atayiteguye.

Umuntu wabonye imbaraga zo kwiba FRW mu Rwanda yabura izo kuyahisha?

Umunyamakuru Hakuzwumuremyei Joseph we yateruye agira ati ‘Umuntu wabonye imbaraga zo kwiba FRW muri uru Rwanda yabura izo kuyahisha? bariya bantu biba amafaranga barabanza bagahirika ubutegetsi aho bakoraga bashyiraho ‘system’ziborohereza. Niba yibira mu karere ashyiraho ‘team’ ye”.

Yakomeje agaragaza ko abashinzwe kugenzura umutungo wa Leta ndetse n’abashinzwe amasoko mu bigo bya Leta no mu Turere bahembwa n’ibyo bigo nabyo ari imbogamizi.  Ati “Iyo babonye ‘Auditeur’ ashaka kurebuzwa bamuhindurira umwanya bivuze ngo ubwigenge bwabo ni bucye cyane”.

Izindi mpungenge yagaragaje ni izijyanye nuko raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta isohoka nyuma y’umwaka ikozwe, ibi bikaba byorohera abagenzuwe guhisha ibimenyetso.

Ati“Twongereho ikindi kintu […] aho usanga hari icyenewabo mu buryo ubu nubu, ugasanga umuryango uyu nuyu urakomeye pe. Mu nteko barimo mu baminisitiri barimo mu bambasaderi barimo mu bucamanza barimo, uwo muryango wawukurikiranamo umuntu uhereye he?”

Busingye yahise amusubiza agira ati “Icyo kintu nta kimenyetso ngifitiye[…]ibyo ni ibintu abantu bamenya kandi sintekereza ko bishobora gushyigikirwa ushobora kubikora wabikora rwihishwa utekereza ko kitazamenyekana ariko ntabwo biramba kuko biramenyekana ntabwo rero ntekereza ko icyo kintu gifite ibimenyetso ariko wenda birashoboka”.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yahise atanga urugero rw’uburyo ubufatanye bushingiye ku makosa (negative solidarity) buri gufata intera, bukagira uruhare mu gutuma umutungo wa leta ukomeza gucungwa nabi n’abakora amakosa bahanwa, ubahannye bikaba byamugiraho ingaruka mbi.

Agira ati ” Mu karere [yirinze gutangaza] habereye urugerero ruciye ingando, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagombaga guhabwa amafaranga ibihumbi 7 batashye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge urugerero rwari rwabereyemo, abaha ibihumbi 5 frw, agakata buri wese bibiri. Ibyo ubwabyo biteye ikimwaro.

Abana barabizi, baratangiye barabivuze tubyinjiyemo. Dutangiye kubyinjiramo no kubikurikirana, gitifu akavuga ngo ni umutahira wamubwiye ngo ayakate.”

Ingabire akomeza avuga ko amafaranga yatanzwe na gitifu ndetse bakanamusinyira ku buryo iby’umutahira atabizi.

Meya na njyanama barabikurikirana basanga niko byagenze. Meya ngo yahise ahamagara gitifu amubwira ko ari ikibazo, amusaba kuyashaka akayishyura. Gitifu ngo arabyemera ariko yanga kuyishyura kubera abamujyaga mu matwi.

Nyuma ngo gitifu yaje guhagarikwa, nyamara ngo yarakoze n’andi makosa arimo gukubita abaturage n’andi yatumye bari baramwimuriye mu mirenge nk’itatu cyangwa ine.

Mu mwiherero wa 2018, Perezida Kagame yasabye abayobozi gufatanya birinda ikimenyane. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikimenyane kica nka bwaki.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

 

 

 

 

Related posts

“Nta tandukaniro rinini hagati yo kubatwa n’ikiyobyabwenge no kubatwa na telephone”

Emma-Marie

This Year’s Fall Home Decor Trends, According to Interior Designers

Emma-marie

“Ahazaza h’umurimo mu Isi y’ikoranabuhanga hakwiye kwitabwaho”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar