Image default
Abantu

Rubavu: Uwakaga ruswa abamotari avuga ko yayitumwe na Polisi yatawe muri yombi

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga yafashe uwitwa Ndayambaje Janvier w’imyaka 30. Yafatiwe mu cyuho arimo kwakira ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50,  amafaranga yari amaze kwaka umumotari nyuma yo kumubeshya ko yayatumwe n’abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Ndayambaje yari asanzwe ashinzwe umutekano mu ishyirahamwe ry’abamotari aho muri Rubavu.

Yagize ati  “ Ndayambaje yafatiye moto y’umuturage mu makosa ayijyana kuri sitasiyo ya Polisi nyuma ajya kubwira umumotari ko abapolisi bamutumye ngo amuhe amafaranga ibihumbi 50 azasubireyo kuyimuzanira. Nyiri moto kuko atari asanzwe amenyereye iyo mikorere muri Polisi y’u Rwanda yagize amacyenga asobanuza kuri  Polisi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi bamaze kumva ayo makuru bagiriye inama umumotari uko azabigenza akajyanira  uwo musore amafaranga yamusabye. Yarayashatse arayamujyanira afatirwa mu cyuho arimo kuyakira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko abantu bameze nka Ndayambaje bariho benshi bashuka abaturage bagamije kubambura. Yasabye abantu kuba maso bagira ikibazo bakihutira kukigeza kuri Polisi.

Yagize ati  “Abaturage bagomba kumenya ko nta muntu wundi bagomba kunyuraho ngo abasabire serivisi kuri Polisi y’u Rwanda. Uriya mumotari baramushutse kuko ibinyabiziga byose byafatiwe mu makosa hari uburyo bisubizwa bene byo binyuze mu mucyo n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko usibye n’ibibazo by’ibinyabiziga, n’izindi serivisi zose Polisi izitangira mu mucyo hakurikijwe amategeko. Abibutsa ko uzajya ababwira kunyura mu nzindi nzira azaba ari umwambuzi bajye bihutira gutanga amakuru.

Ndayambaje amaze gufatwa yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya  Gisenyi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

SRC:RNP

Related posts

Uganda:Abatinyanyi bazahanishwa igifungo cya burundu hamwe n’icyo gupfa ku bahamijwe ibyaha

Emma-Marie

Rubavu: Umugabo yiyahuye akoresheje umugozi

Ndahiriwe Jean Bosco

Ifoto: Indamukanyo idasanzwe ya Perezida Kagame i Nasho

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar