Minisitiri w’intebe bw’u Bwongereza Boris Johnson yatangaje ko igihe kigeze ko abantu babaho ubuzima nk’uko bisanzwe. Yavuze ko ashaka kongera kubona basohoka hanze, kandi bafite icyizero kurushaho.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ejo ku gicamunsi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko abantu bakwiye kwitegura ko hazashyirwaho amabwiriza akaze, asaba abantu kwambara udupfukamunwa igihe bari ahantu hahurira abantu benshi.
Minisitiri Johnson yagize ati, “Ndashaka ko abantu basubira mu kazi ariko bitwararitse ku buryo bwose bushoboka.Ni ngombwa ko abantu basubira mu kazi bagakora niba babishoboye”.
“Ndakeka ko abantu bari bamaze kumenyera imvugo igira iti, “Guma mu rugo niba ubishoboye(stay at home if you can)”, Ndumva ubu noneho twahindura imvugo, “ tukagira tuti, subira mu kazi niba ubishoboye(go back to work if you can)”.
“Kuko ndatekereza ko ari ngombwa ko abantu bagerageza kongera kubaho ubuzima bwabo uko bisanzwe.Ndashaka kongera kubona abantu binjira mu maduka bahaha,bajya muri za resitora,basubira mu kazi, ariko ibyo bisaba ko twese twubahiriza amabwiriza”.
Amabwiriza ya Guverinoma y’u Bwongereza muri iki gihe, yagiraga abantu inama kuguma mu rugo uko bishoboka kose, abantu bagakorera mu rugo niba babishoboye.
Minisitiri w’intebe Boris Johnson avuga ko yifuza kongera kubona Abongereza bashobora gusuhuzanya bahanye ibiganza.
Yagize ati, “Ndashaka gusubira muri ya si, aho Abongereza bashobora kongera gusuhuzanya bahana ibiganza, ni ibyo tugamije. Ariko kwambara udupfukamunwa,ni ngombwa cyane,igihe umuntu agiye ahantu aza guhura n’abantu badahorana nko muri modoka zitwara abagenzi(transport), mu maduka. Ni ngombwa kwambara agapfukamunwa”.
“Ndatekereza ko tugomba gutsindagira iki kintu,cy’uko abantu bagomba kwambara udupfukamunwa mu gihe bagiye guhura n’abantu badahorana”.
“Turimo gushaka uburyo twazabikoramo ku buryo, abantu bazajya bambara udupfukamunwa mu gihe bagiye nko mu maduka guhaha ni urugero,kuko haba hari ibyago byinshi byo kuhandurira icyorezo cya Coronavirus”.
Muri iki gihe,mu gice kimwe cy’ Ubwongereza kwambara udupfukamunwa ni itegeko mu modoka zitwarira abantu hamwe ndetse no mu bitaro, mu gihe mu kindi gice(Scotland) kwambara udupfukamunwa ari itegeko mu modoka zitwarira abantu hamwe no mu maduka.Ibiro bya Minisitiri w’intebe ngo biriga uko byanozwa bigasobanuka.
Bivugwa ko Minisitiri Boris Johnson yagaragaye gacye cyane yambaye agapfukamunwa.Ariko umuvugizi wa Minisitiri w’intebe,Abaminisitiri bose bubahiriza ibwiriza ryo guhana intera.
Minisitiri w’intebe aravuga ko abantu bongera gusubira mu buzima busanzwe,mu gihe Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO), ryo rivuga ko habonetse igihamya ko coronavirus ishobora no kwandurira mu mwuka.
Ikindi nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Coronavirus iragenda yiyongera mu gihe ibihugu byo birimo koroshya amabwiriza ajyanye no kuyirinda