Image default
Ubutabera

Sankara yashyize mu majwi Perezida wa Zambia gutera inkunga umutwe wa FNL

Kuri uyu wa 13/7/2020 Nsabimana Callixte uzwi kandi nka Sankara yatangiye kwiregura ku byaha aregwa aho yavuze ko mu bitero umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda babifashijwemo na Perezida Edgar Lungu wa Zambia.

Nibwo bwa mbere muri uru rubanza rw’uyu wari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yavuzemo umukuru w’igihugu cya Zambia. Umwaka ushize yari yavuze Uganda n’u Burundi.

Uwavuzwe ntacyo arabivugaho, ndetse n’umutwe wa FLN n’impuzamashyaka MRCD urimo, ntacyo baravuga kuri ibi byatangajwe na Nsabimana.

Nsabimana Callixte aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’izo nyeshyamba, ibyaha hafi ya byose yemera.

Mu cyumba cy’urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, i Nyanza, hari haje abaregera indishyi batandatu, barimo uwari ukuriye Umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru watwikiwe imodoka akanakomereka mu gitero cyahagabwe na FLN mu 2018.

Harimo kandi uhagarariye kompanyi ya Omega, imwe mu zatwikiwe imodoka mu gitero cyagabwe n’uyu mutwe mu ishyamba rya Nyungwe muri uwo mwaka.

Nsabimana wireguye hakoreshejwe ikoranabuhanga ari aho afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali, yabanje kuvuga ko hari igihugu cyafashije umutwe wa FLN gukora ibitero ku Rwanda, umucamanza amubwira ko avuga byose kuko mu rukiko nta banga rihaba.

Nsabimana yavuze ko Zambia yabahaye 150,000$ biciye ku bucuti Perezida Lungu yari afitanye na Paul Rusesabagina, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uruhare rwe mu bitero ku Rwanda ni uruhe?

Abajijwe n’umucamanza iki kibazo, Nsabimana yavuze ko uruhare yemera ari urwo mu rwego rwa ‘mobilization’ (cyangwa ubukangurambaga, ugenekereje mu Kinyarwanda).

Yavuze ko yahamagariye abantu kwanga ubutegetsi no gushyigikira umutwe wa FLN, gusa ko atawushinze cyangwa ngo agire uruhare mu gutegura igitero icyo ari cyo cyose.

Yavuze ko yemeraga intambara ku Rwanda, ariko iyo ntambara yategurwaga n’abakuru b’inyeshyamba bari bayobowe na Jenerali Sinayobye Barnabé.

Nsabimana yavuze ko ibitero byategurwaga bigakorwa n’inyeshyamba, ko we nk’umunyapolitiki atishimiye igitero cyahitanye abasivili mu ishyamba rya Nyungwe.

SRC:BBC

Related posts

Abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana bagiye gushyirwa ku karubanda

Emma-marie

Rubavu: Abatanze amakuru y’umukoresha ubasaba ruswa ishingiye ku gitsina birukanwe mu kazi

Emma-Marie

Nyamagabe: Hari uwigambye kwica abatutsi 99 – Umutangabuhamya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar