Image default
Ubuzima

Tumenye indwara ya ‘Vaginismus’ ituma uyirwaye abihirwa cyane n’imibonano mpuzabitsina

Indwara ya ‘Vaginismus’ itera ububabare budasanzwe imbere mu gitsina cy’umugore uyirwaye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuko aba ameze nk’uwo bari gutatamura cyangwa kujombamo ikintu kibabaza cyane.

Inzobere mu kuvura indwara z’abagore zivuga ko zimwe mu mpamvu zituma umugore ahurwa imibonano mpuzabitsina harimo n’indwara yitwa ‘Vaginismus.’ Itera ububabare budasanzwe mu gitsina imbere igihe umuntu ari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Dr Leila Frodsham umuganga w’indwara z’abagore avuga ko ‘vaginismus’ ari indwara igirwa ibanga n’abayirwaye kandi ko ibangiriza ubuzima mu buryo butandukanye.

Ati “Ni ibintu bisanzwe ku mukobwa kugira ubwoba agiye gukora imibonano ya mbere, ariko urwaye ‘vaginismus’ we buriya bwoba arabuhorana. Iyi ndwara ni ugukomera kw’igice kigize igitsina cy’umugore igihe cyose hari ikigerageje kwinjiramo. Abagore cyangwa abakobwa bafite ubu burwayi igihe cy’imibonano bumva ari nko kubajomba inshinge cyangwa kubakubaho icyuma mu gitsina”.

Uyu muganga yakomeje avuga ko imibonano mpuzabitsina ari ibintu by’urusobe, atari ibintu by’umubiri gusa. Iyi ndwara ishobora kuva ku byo umukobwa yigishijwe bitandukanye akiri umwana ku mibonano bikamugumamo.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Itandukaniro ry’umugore n’umugabo ritangira ryari?

Ndahiriwe Jean Bosco

Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa(O )bafite ubudahangarwa kuri Coronavirus -Ubushakashatsi

Emma-marie

Gusama nyuma y’igihe gito ukuyemo inda nta ngaruka-Ubushakashatsi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar