Image default
Ubuzima

Ibimenyetso bya Covid hagati y’abakingiwe n’abatarakingiwe

Ibicurane, kuribwa umutwe, kwitsamura, kuribwa mu muhogo, n’inkorora ihoraho. Ibyo ni ibimenyetso bitanu bimenyerewe cyane mu bantu banduye Covid nyuma yo guhabwa inkingo ebyiri cyangwa zirenga.

Mu bantu batakingiwe, iyi ndwara irangwa n’ibimenyetso bikurikira muri ubu buryo: kuribwa umutwe, kubabara mu muhogo, ibicurane, umuriro n’inkorora ihoraho.

Ubu bushakashatsi buje nyuma y’imyaka irenga ibiri hagenzurwa ubwandu mu Bwongereza hakoreshejwe agaporogaramu [application] kahimbwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga Zoe.

Imibare yavuye mu bushakashatsi yasesenguriwe hamwe n’abashakashatsi bo muri King’s College London kandi bashyigikiwe n’urwego rwa leta rushinzwe ubuzima mu Bwongereza, NHS.

Abantu barenga miliyoni enye n’ibihumbi magana arindwi (4.700.000) biyandikishije kuri urwo rubuga bashyiragamo ibimenyetso biyumvamo nyuma yo kubona ibipimo bya Covid.

Noneho, abahanga bagasesengura amakuru bakayatondeka ku rutonde rw’ibimyentso bihuriweho cyane, rwahindutse bikomeye mu gihe cy’icyorezo.

Aka kazi (katewe inkunga na guverinoma y’Ubwongereza kugeza mu kwezi kwa Gatatu kwa 2022) kabaye ingenzi cyane mu gutahura ingaruka zitari zitezwe cyane za Covid, nko kudahumurirwa cyangwa gutakaza ubushake bwo kurya (appétit).

Impinduka nto ariko ifite ireme

Mu bantu bahawe inkingo nibura ebyiri, ibimenyetso bihuriweho bya Covid byari:

• ibicurane • kubabara umutwe • kuribwa mu muhogo • inkorora ihoraho

Mu batarahawe urukingo na rumwe, ibimenyetso bihuriweho ni:

• kubabara umutwe • kubabara mu muhogo • ibicurane • umuriro • inkorora ihoraho

Itandukaniro ry’ingenzi ni uko mu bantu batakingiwe, harimo umuriro, ikintu cyerekana ikibazo gikomeye.

Banagaragaje kubabara umutwe no mu muhogo birushijeho ugereranyije n’abakingiwe inshuro ebyiri cyangwa zirenga.

@BBC

Related posts

Bugesera: Biteguye guhangana n’icyorezo cya“Marburg”kivugwa muri Tanzania

Emma-Marie

Kayonza: Bamwe mu bagore babyarira mu rugo no ku nzira

Emma-marie

Leta yahagurukiye ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu Rubyiruko

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar