Image default
Ubutabera

Nyamagabe: Hari uwigambye kwica abatutsi 99 – Umutangabuhamya

Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavuze inzira y’inzitane yanyuzemo, akomoza ku muntu n’ubu uri i Nyamagabe wigambye ko yishe abantu 99 wenyine.

Umutangabuhamya w’umugabo w’imyaka 68 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye Urukiko ko mu 1994 i Murambi hari harashyizwe bariyeri ziciweho Abatutsi benshi.

Mu buhamya yatanze tariki 25 Gicurasi 2022, Perezida w’u Rukiko yaramubajije ati “Ese watubwira niba wibuka bariyeri zari aho i Murambi ?”

Umutangabuhamya: Bariyeri zari zihari ariko iyo nibuka yari mbi cyane ni iya Kabeza. Hiciwe abantu benshi hari n’umuntu nabonye wigambaga ko yishe abantu 99 n’ubu ari i Nyamagabe ndamuzi mushatse nanababwira amazina ye sinzi niba na we muzamuvugisha.”

Perezida: Ese uri i Murambi wabashaga kureba ahari za bariyeri ?

Umutangabuhamya: Yego njye sinahise njya ku ishuri ntabwo bahise bampiga kuko nari mfite umugore w’umuhutukazi.

Uwari umukozi wa Electrogaz yoretse imbaga

Perezida yamweretse amwe mu mafoto agaragaza i Murambi ahari za bariyeri amubaza niba abona ari ho koko ati ‘yego ndabona ari ho’. Amweretse n’indi igaragaza ahari icyobo rusange n’inzira yakijyagaho iva Kabeza.

Ati “Icyo cyobo ndakizi cyane ndetse ni cyo bashakaga kunshyiramo. Kiriya cyobo ubundi cyari umusarani wari waracukuwe n’uwitwaga Alphonse wakoraga muri ELECTROGAZ. uwo Alphonse yari interahamwe ikomeye yari umwicanyi ruharwa yicishaga n’imbunda. Yahungiye muri congo sinamenya iyo aba. Ni we wayoboraga interahamwe muri Gikongoro nkeka ko yacukuje icyo cyobo kuko yari azi ibizaba. Nkeka ko yari azi impamvu y’icyo cyobo.”

Bamweretse indi foto yerekana umuhanda wajyaga ku Gikongoro ati ‘Ndabona mpazi haruguru yaho ndibuka ko ari ho hari amazu ya SOS. Bamweretse ifoto yanyuma yerekana bariyeri y’ahitwa Gahunzire mu marembo y’ishuri rya Murambi. Ati ‘Ndabona ari ho n’ubwo wenda nakwibeshya ho metero nkeya.

Laurent Bucyibaruta

Perezida w’Urukiko yabajije uyu mutangabuhamya niba yaba yarigeze atandukana n’umugore we wari umuhutukazi.

Umutangabuhamya ati “Igihe impunzi zavaga mu gatyazo zijya i Murambi natangiye kugira ubwoba. Bukeye ku cyumweru abahutu bose bo kuri uwo musozi bakoreye inama hafi y’iwanjye. Umugore abaza basaza be ‘ati ese umugabo wanjye ntibari bumwice bati ‘ntaze mu nama ariko hashize akanya batuma abagabo babiri ngo baze kumbwira ngo nze mu nama.

Nabanje kugira ubwoba ariko ngeze aho mfata umuhoro nanjye njya yo. Ubwo tugeze yo bagabanyije abantu mu matsinda ngo barinde umusozi wabo inkotanyi zitawugeraho. Twaraye tuzenguruka tukabona abarimo gusahura ibintu by’abatutsi n’inka zabo. Nagize ubwoba nkajya nisigaza inyuma. Bukeye uwitwa Sebuhura yakoresheje inama arabatonganya ngo kuko bo batarakora.”

Perezida w’Urukiko ati “Ese waba wari uzi perefe?

Umutangabuhamya ati “Yego mbere ya jenoside twahuriraga mu nama hari nk’iyo nibuka yabereye ahitwa ku Itaba ikaba yari inama yavugaga ku mutekano. Icyo gihe hari inkubiri y’amashyaka, Bucyibaruta akavuga ko abantu bagomba kwirindira umutekano.

“Urebye mbere yari umugabo mwiza…”

Perezida “Ese muri izo nama hari aho bavugaga inkotanyi cyangwa inyenzi.”

Umutangabuhamya ati  “oya. Iyo nama ya Taba yabaye Bucyibaruta akiva i Kibungo aje ku Gikongoro yagirango aniyereke abantu.”

Perezida “Imyitwarire ye yari iyihe? Urebye mbere wabonaga ari umugabo w’imico myiza twaranamutoraga abantu bamugiriraga icyizere wabonaga ari umugabo mwiza. Mu gihe cya jenoside sinigeze mubona cyane kuko ntajyaga n’aho amanama yaberaga nari mfite ubwoba.”

Yakomeje avuga ko yarokowe n’ingabo z’abafaransa. Ati “Ngeze kuri abo basirikare bampaye biscuits ndarya numva ubuzima buragarutse. Ubwo baje kudushyira mu nkambi baraturinda. Cyakora nababajwe n’uko nabonaga ntacyo bakora ku bicanyi. Ubundi nibwiraga ko wenda bari kubabuza. Gusa mu nkambi baraturinze. Mu nkambi twarimo ibice bibiri, hari abacitse ku icumu hakaba n’interahamwe zahungaga ingabo za FPR. Twabanje kugira ubwoba ko izo nterahamwe zakongera kutwica ariko abafaransa baraturinze. Ubwo nyuma y’iminsi mike twe batujyanye mu gice cy’ingabo za FPR cyari muri perefegitura ya Butare dukira dutyo.”

Laurent Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi, ibi akaba yarabibijeje mu rwego rwo kuyobya uburari kugirango bazahicirwe kuko ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bahiciwe urupfu rubi. Ubwicanyi bwabereye i Murambi bukaba ari bumwe mu bwicanyi ndengakamere bwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iriba.news.com

 

 

Related posts

Munyemana ushinjwa uruhare muri Jenoside ati ‘Nanjye nari mfite ubwoba bwo kwicwa n’Interahamwe

Emma-Marie

Muhanga: Padiri washinjwaga gusambanya umwana yagizwe umwere

Emma-Marie

Abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana bagiye gushyirwa ku karubanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar