Image default
Abantu

Mani Martin agiye muri Amerika

Umuririmbyi Mani Martin agiye kwiga muri University of Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza kizwi nka ‘Master’s degree’.

Contemplation center Mani Martin agiye kwigamo ni ishami ryigisha ubumenyamuntu n’uburyo bwo gukoresha impano nk’abantu ku giti cyabo bigiramo mu kuzana impinduka mu muryango mugari ugizwe n’abafite imyemerere, imyumvire n’imyizerere itandukanye.

Uyu muhanzi agiye kwiga muri University of Virginia mu ishami ryayo rya ‘Contemplation center’. Ni kaminuza agiye kwigamo nyuma yo kubona buruse izwi nka ‘The Dalai Lama fellowship’.

Iyi itangwa na University of Virginia ku bufatanye na Dalai Lama, umuyobozi Mukuru w’idini y’abatuye muri Tibet mu Bushinwa.

Ni buruse ihabwa abantu bafite imishinga itandukanye ishingira ku mpano zabo kandi iganisha ku kurema impinduka nziza mu muryango mugari Aho baba.

Mani Martin ni umunyarwanda wa gatatu ubonye iyi buruse nyuma ya Ifashabayo Sylvain Dejoie[umugabo w’umuhanzikazi Karasira Clarisse] wanamufashije ku kumenya ibijyanye nayo no kuyisaba.

Singer Mani Martin goes Afro | The New Times | Rwanda

Mani Martin yavuze ko ari ibyishimo kuri we ku kuba agiye gukabya inzozi ze zo kwiga ‘Master’s’ cyane ko ari ikintu yahoze yifuza.

Ati “Mu buzima bwanjye nagiye mbona imigisha myinshi nishimiye n’ubu nishimira. Nk’umuhanzi natoranijwe mu ntonde zinyuranye n’umwe mu b’imbere, Natsindiye ibihembo bitari bike bya muzika. Kwisanga kuri uru rutonde rw’abagize uyu muryango w’aba Dalai Lama fellows 2022 binshimishije kuruta ikindi kintu kigeze kumbaho.”

Mani Martin aziga umwaka umwe, akazatangira kwiga muri Nyakanga uyu mwaka aho icyiciro cya mbere cy’amasomo aziga muri iyi kaminuza, azacyiga yifashishije internet mu gihe icya kabiri azacyiga imbona nkubone hamwe na bagenzi be 21 bazigana.

Muri Nyakanga 2017 Mani Martin nibwo yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru, muri Mount Kenya University.

@Hose

Related posts

Huye: Hari abaturage baremerewe no gusorera ubutaka butari ubwabo

Emma-Marie

Covid-19: Abagore b’i Musanze bakoraga imyenda mu bwoya bw’intama barataka igihombo

Emma-marie

Ngoma: Umwarimu wakosoraga ibizamini yasanzwe mu nzu yapfuye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar