Image default
Mu mahanga

Umugabo arashinjwa kwica umugore we utwite

Umugabo wakundanaga n’umugore wo muri Afurika y’epfo, wapfuye bigatuma mu gihugu haba inkubiri y’imyigaragambyo yo kwamagana urugomo rukorerwa abagore, yarezwe mu rukiko rw’i Johannesburg kwica uwo mukunzi we.

Ntuthuko Ntokozo Shoba ashinjwa gucura umugambi wo kwica Tshegofatso Pule no kuriha uwamwishe.

Umurambo w’uwo mugore utwite wari ufite imyaka 28 wabonywe unagana mu giti mu myaka ibiri ishize, uriho ibikomere byinshi byatewe no guterwa icyuma.

Shoba ntabwo yasabwe kugira icyo avuga ku byo aregwa ubwo yagezwaga mu rukiko.

Mu cyumweru gishize, urukiko rw’i Johannesburg rwakatiye undi mugabo witwa Mzikayise Malephane gufungwa imyaka 20, nyuma yo kwemera ko yishe Madamu Pule.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu masezerano yo kwemera icyaha yasomwe mu rukiko n’umwunganizi we, Malephane w’imyaka 31 yavuze ko yahawe na Shoba amafaranga y’ama-rand 7,000 akoreshwa muri icyo gihugu (arenga 470,000Frw) ngo akore ubwo bwicanyi, ariko akayanga.

Ni uko ngo ayo mafaranga arayazamura ayageza ku ma-rand 70,000 (arenga 4,730,000Frw), aza kwemera kwica uwo mugore.

Malephane yabwiye urukiko ko Shoba “atashakaga ko umugore we amenya iby’uwo mwana utaravuka”.

Abashinjacyaha bareze Shoba, watawe muri yombi mu cyumweru gishize, ibirego by’ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu gukora ubwicanyi no kuburizamo intego z’ubutabera.

Uyu mugabo w’imyaka 32 wari uboshye amaguru, yari yambaye ikositimu n’ishati by’umukara ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ku wa mbere, nkuko urubuga rw’amakuru TimesLive rwabitangaje.

Tshegofatso Pule

Tshegofatso Pule yamaze iminsi ine yaraburiwe irengero, mbere yuko umurambo we uboneka

Tumisang Katake, wo mu muryango wa Madamu Pule, yavuze ko kubona Shoba mu rukiko kwabaye “gukorogoshora ibisebe bimaze igihe byari bitangiye gukira”.

Yongeyeho ko umuryango wabo wari uzi ko Madamu Pule yari afitanye umubano na Shoba, ariko ko utari uzi “ubwoko bw’umubano bari bafitanye”.

Nkuko umuryango we ubivuga, umukobwa wabo yari yagiye kureba Shoba mu nzu ye iri ahitwa i Florida mu karere ka West Rand muri icyo gihugu, ku ntera ya 16km mu burengerazuba bw’umujyi wa Johannesburg, mu kwezi kwa gatandatu mu 2019, nkuko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru news24.

Ngo uwo mugabo yari yamutumiye ngo bajyanye kugura ibyo kwitegura umwana wari uri hafi kuvuka.

Ngo bagiranye intonganya, nuko nyuma umugabo ahamagara imodoka ya ‘taxi-voiture’, umushoferi wayo akaba yari Malephane.

Ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa gatandatu mu 2019, umurambo wa Madamu Pule wasanzwe unagana mu giti cyo mu gace ka Roodepoort mu karere ka West Rand.

Urubanza rwa Shoba rwasubitswe kugeza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatatu, ubwo hazumvwa ubusabe ku gukurikiranwa arekuwe by’agateganyo.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ba maneko b’i Burayi n’Amerika barashaka kwinjira mu mutwe wa Putin bakamenya icyo atekereza

Emma-Marie

Belarus: Perezida Lukashenko yiyamye abamwamaganye ngo yashimuse umunyamakuru

Emma-Marie

Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi mu baziyamamariza kuyobora u Bufaransa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar