Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwatangaje ko Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 yatawe muri yombi akaba ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire George mwene Rubangura Uzziel ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.
Iperereza rirakomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa Dr Murangira Thierry yabwiye itangazamakuru ko Ndayambaje yafashwe tariki ya 21 Gashyantare, ku bufatanye n’abaturage. Asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza no mu gukumira ibyaha.
iriba.news@gmail.com