Image default
Mu mahanga

Somaliya : Mu minsi ishize hari abantu benshi bapfuye bazize inzara

Raporo nshya ya leta ya Somalia n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ivuga ko abantu bagera ku 43,000 bashobora kuba barapfuye muri Somalia mu mwaka ushize, nyuma yuko ibihe by’imvura byinshi bitabayeho.

Ni wo mubare wa mbere utangajwe na leta w’abishwe n’amapfa (izuba ryinshi) muri icyo gihugu cyo mu karere k’ihembe ry’Afurika. Byibazwa ko kimwe cya kabiri cy’abo bapfuye ari abana bari bafite munsi y’imyaka itanu.

Iyo raporo ivuga ko aya makuba ari “kure yo kurangira”, ndetse ko abandi bantu bari hagati ya 18,000 na 34,000 bitezwe gupfa mu mezi atandatu ya mbere yo muri uyu mwaka.

Inzara yibasiye Somalia kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2012, yishe abantu barenga 250,000.

Dr Mamunur Rahman Malik, uhagarariye muri Somalia ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO), yagize ati: “Turimo gusiganwa n’igihe mu kurinda ko habaho impfu zishobora kwirindwa ndetse no kurokora ubuzima”.

Yongeyeho ko “ikiguzi cyo kutagira icyo dukora” cyaba kivuze ko abana, abagore n’abantu batishoboye bapfa mu gihe “turimo kurebera amakuba aba nta cyizere dufite, nta cyo dukora cyo gufasha”.

ONU ivuga ko icyeneye miliyari 2.6 z’amadolari y’Amerika muri gahunda yayo yo guhangana n’amapfa yo muri Somalia muri uyu mwaka. Kugeza ubu, ONU imaze guhabwa inkunga y’ari munsi ya 15% by’ayo.

Amatungo abarirwa muri za miliyoni amaze gupfira muri aya mapfa yibasiye Somalia, yahuhuwe n’imihindagurikire y’ikirere, politiki ijegajega ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku rwego rw’isi.

Kimwe mu bibazo gikomeje kuba uburyo bwo kugeza imfashanyo mu karere kagenzurwa n’umutwe w’intangondwa ziyitirira idini rya Islam za al-Shabab, zifitanye imikoranire n’umutwe w’intagondwa wa al-Qaeda.

Amerika n’Ubwongereza bifata uwo mutwe wa al-Shabab nk’uw’iterabwoba.

Mu buryo buhoraho, al-Shabab igaba ibitero byicirwamo abantu muri Somalia ndetse iteje imbogamizi ikomeye ku bikorwa byo gutanga imfashanyo.

Ariko amategeko atyaye ya leta y’Amerika abuza ko imitwe Amerika yashyize ku rutonde rw’iterabwoba yakungukira mu bufasha ubwo ari bwo bwose, na yo yatumye ibikorwa byo kugeza imfashanyo kuri benshi bayicyeneye cyane bigorana.

Bamwe mu bakuriye imiryango itanga imfashanyo bemeza ko amahanga yashyize ku ruhande amakuba yo muri Somalia kubera intambara yo muri Ukraine.

Mu kwezi kwa mbere, ibiro ntaramakuru Associated Press byasubiyemo amagambo ya Adam Abdelmoula, umukozi wa ONU uhuza ibikorwa byo gutanga imfashanyo muri Somalia, avuga ko abasanzwe batera inkunga ONU “bakarabye intoki zabo nuko bibanda kuri Ukraine”.

Iyi raporo yatangajwe ku wa mbere yakozwe ku busabe bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) na OMS, ikorwa na Kaminuza ebyiri zo mu Bwongereza, London School of Hygiene and Tropical Medicine na Imperial College London.

@BBC

Related posts

Abdelaziz Bouteflika: Uwahoze ari Perezida wa Algeria yapfuye ku myaka 84

Emma-Marie

“Mu mpera y’iki gihe cy’ubukonje bwinshi buri muntu wese mu Budage azaba yarakingiwe, yarakize cyangwa yarapfuye”

Emma-Marie

Perezida Vladimir Putin yavuze ijambo ryatitije Isi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar