Abibumbiye muri Koperative Girisuku Muhinzi-Mucuruzi w’imboga n’imbuto Nyabihu (KOGIMUIN) barishimira ko icyuma gikonjesha bahawe na hinga weze cyatumye baca ukubiri n’igihombo cyo kwangirika k’umusaruro wa karoti kuko mbere ntacyo bari bafite.
Perezida wa KOGIMUIN, Mbanzabugabo Eric yavuze ko Ku bufatanye bw’Akarere ka Nyabihu iyi koperative yubakiwe inzu mu murenge wa Mukamira ibafasha gutunganya umusaruro wa karoti mbere yo kuwujyana ku isoko.
Akomeza avuga ko umushinga Hinga Weze usanzwe ufasha abahinzi wabafashije mu bijyanye n’amahugurwa ndetse unabafasha kubatunganyiriza icyumba gikonjesha (Coldroom) babasha kubikamo umusaruro wabo kugira ngo utangirika igihe wabaye mwinshi ku isoko.
Iyi koperative yashinzwe muri 2016 bafite intego yo gusukura no gupakira umusaruro, gushakira abahinzi amasoko no guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga. Bakaba bahinga cyane karoti na brokoli.
Iki cyumba kimwe n’ibindi bikoresho byo kubikamo izi karoti (amakureti) bigera ku 150 byatwaye miriyoni zisaga 6 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’umushinga Hinga Weze.
Karoti zikungahaye ku ntungamubiri cyane cyane kuri vitamin A ituma abantu barushaho kubona neza ndetse ikagira uruhare mu kurinda indwara.
Impuguke mu mirire zakoze ubushakashatsi kuri karoti bugaragaza ko karoti zirwanya indwara zo mu bwonko ku rugero rwa 68% ndetse zikarwanya na kanseri yo mu bihaha ku rugero rwa 50%
Hinga Weze ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga ibihumbi 530 mu turere 10 ikoreramo.
Rose Mukagahizi