Image default
Politike

Burundi – Pierre Nkurunziza: Umuvugabutumwa cyangwa umunyagitugu?

Uwahoze ari perezida w’u Burundi mu myaka 15 ishize arashyingurwa uyu munsi kuwa gatanu mu murwa mukuru Gitega. Leta ivuga ko yishwe no “guhagarara k’umutima” mu byumweru birenga gato bibiri bishize. Yatabarutse mbere y’uko ashyikiriza ubutegetsi uwatsinze amatora yo mu kwezi gushize maze we akitwa “Imboneza y’amaho mu gukundisha igihugu”.

Pierre Nkurunziza, bamwe banenga ko yatwaje igitugu, imyaka ye ya nyuma ku butegetsi yagaragaye kenshi yigisha ijambo ry’Imana. Kenshi yakunze kumvikana asubiramo ko “Imana yahawe umwanya wa mbere mu Burundi” ariko kandi akibutsa abo yitaga “abanzi b’u burundi” ko “ukuboko kwayo” kuzabakubita.

Leta yasabye abaturage ko uyu munsi kuwa gatanu bajya ku muhanda kumuha icyubahiro ubwo imodoka itwaye umurambo we iza kuba iva ku bitaro bya Karusi, aho yapfiriye, igana kuri stade Ingoma i Gitega ahabera imihango yo kumuha icyubahiro nyuma agashyingurwa ahamaze iminsi hubakwa imva ye.

IBBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Nkurunziza yagiye ku butegetsi mu 2005 atowe n’inteko ishingamategeko nyuma y’imyaka umunani ari mu nyeshyamba za FDD zaje kumvikana na leta ya Piere Buyoya mu masezerano ya Arusha.

Imyaka 10 ya mbere ari ku butegetsi yashimwe n’Abarundi n’amahanga, ibintu bihinduka mu 2015 atangaje umugambi wo kwiyamamariza indi manda, bamwe bita iya gatatu, uruhande rwe rwita iya kabiri.

Habaye imyigaragambyo ikomeye, umugambi wo kumuhirika ku butegetsi uburizwamo, nawe yivuna akoresheje imbaraga.

Abantu amagana bahasize ubuzima, abarenga ibihumbi magana abiri bahungira mu bihugu bituranyi n’ibyo mu karere. Amatora yabaye mukwezi kwa karindwi 2015, nubwo hariho urugomo no guhiga abitwaga ‘abanzi’.

Bwana Nkurunziza yavuze ko mu myaka itanu ishize yateje imbere ubukungu, yatangije kubaka ingomero zirindwi z’amashanyarazi, yubatse ibitaro, amashuri, akanatangiza banki y’urubyiruko.

Bwana Nkurunziza, yakundaga umupira w’amaguru no kuwukina, agakunda no kumvikana yigisha ijambo ry’Imana mu mbwirwaruhame ze, cyangwa atamba indirimbo z’Imana mu birori.

Uko yitwaye kuri Coronavirus

Pierre Nkurunziza yavuguruye urwego rw’ubuzima abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore babyaye bavurirwa ubuntu mu Burundi.

Gusa icyorezo cya Coronavirus nticyafashwe nk’igikomeye, ibikorwa byo kwiyamamaza byahuriragamo abantu ibihumbi, batambaye udupfukamunwa kandi begeranye cyane.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, umuvugizi w’ibiro bya perezida yabwiye BBC ko “Imana izarinda u Burundi coronavirus”, nyuma perezida nawe yumvikanye avuga ati “mwumvise ibyo iri [coronavirus] gukora ahandi mu gihe mu Burundi ntayihari”.

Gusa iki cyorezo cyaje kuhagera, mu mpera z’ukwezi gushize mu mwiherero wo gushima Imana ku ntsinzi y’ishyaka CNDD-FDD mu matora, Bwana Nkurunziza yavuze ko “Imana yavanye iyo virus mu kirere cy’u Burundi”.

Ibyumweru bibiri nyuma y’urupfu rwe, leta imaze gutangaza abantu 61 banduye Covid-19. Gusa abantu bamwe mu Burundi baganiriye na BBC bavuga ko batizeye ukuri kw’ibivugwa na leta kuri iki cyorezo.

Guhonyora uburenganzira bwa muntu

Bwana Nkurunziza mu mbwirwaruhame ze hari aho yumvikanye aburira abo yitaga ‘abanzi’ cyangwa abashaka ‘gutoba’ ko ‘ukuboko kw’Imana kuzabakubita’.

Abo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira, bakunze kunenga ubutegetsi bwe guhonyora bikomeye uburenganzira bwa muntu.

Kugeza mu kwezi gushize kwa gatanu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko hari impunzi z’Abarundi zirenga 300,000 ziri mu bihugu byo mu karere.

Iperereza ku Burundi ryakozwe na komisiyo ya ONU/UN ishinzwe uburenganzira bwa muntu ryavuze ko ryabonye ibikorwa;

Ubwicanyi, kunyuruza abantu, gufunga binyuranyije n’amategeko, gufata abagore ku ngufu n’iterabwoba byibasiye abakekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi hagati ya 2015 na 2019, ivuga ko ibi byakorwaga n’inzego z’umutekano za leta.

Iyi raporo y’ibyo babonye yatangajwe mu kwezi kwa cyenda 2019, ivuga ko “Bwana Nkurunziza ubwe yabazwa n’amategeko ibyaha byibasira inyoko muntu” iryo perereza ryabonye.

Tabu Renovat wari uhagarariye u Burundi muri iyo nama yavuze ko iyo raporo ari “inyandiko y’ibinyoma” kandi ifite impamvu za politiki.

Bwana Renovat yavuze ko mu Burundi “hose amahoro n’umutekano biganje” n’uburenganzira bwa muntu bwibahirizwa.

Mu gihe agiye gushyingurwa, Bwana Nkurunziza asize igihugu gifite ubukungu bwifashe nabi nk’uko bigaragazwa n’imiryango mpuzamahanga y’imari.

Impirimbanyi z’uburenganzira zivuga ko iki gihugu gikeneye politiki iha bose umwanya ndetse no gukemura ibibazo byo mu mateka. Ibintu Evariste Ndayishimiye umusimbuye yemeye gukora mu ijambo rye amaze kurahira.

Related posts

Opozisiyo irahari- Perezida Kagame

Emma-Marie

Min Gatabazi yasabye abayobozi kugabanya inama za hato na hato

Emma-Marie

Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar