Image default
Politike

Ikoranabuhanga n’itumanaho kimwe mu byahinduye ubuzima bw’u Rwanda mu myaka 26 ishize

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baravuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho ari kimwe mu bintu byahinduye u Rwanda mu buryo butangaje mu myaka 26 ishize rwibohoye.

Uwitonze Francine ni umugore wo mu Karere ka Ngororero  ufite imyaka igera kuri 50. Avuga ko mu 2001 ari bwo yatunze telefone ya mbere yaguze ibihumbi 3, ubuzima bwe bwagiye buhinduka kubera gukoresha telephone mu buzima bwa buri munsi.

Ibi bikaba bitandukanye n’igihe yabagaho ashobora gusuhuza abavandimwe be kuri radio muri gahunda yitwaga izasabwe.

Ubu bamwe mu baturage  kubura  telefone babifata nk’ibintu bidasanzwe kuko bumva ubuzima buhagaze.

Si telefone yo kwitaba gusa, ahubwo ni telefone yifashishwa mu guhererekanya amafaranga, kumenya amakuru abera hirya no hino.

Ubu umumotari telefone akoresha ahamagara ninayo abakiriya be bakoresha bishyura amafaranga y’urugendo, iyi telefone akayikoresha yishyura imisore n’izindi service akenera.Ibi byose byoroheje imikorere nk’uko umuyobozi w’ikigo gikorana n’abamotari cya Pascal Technology Ndizeye Pascal abisobanura.

Ubu mu Rwanda hari uruganda rwa Mara phone rukora telephone, ni uruganda rufite ubushobozi bwo gukora telephone 1000 ku munsi.

Abasesenguzi mu bijyanye n’ikoranabuhanga basanga ikoreshwa rya telefone mu Rwanda ryazamutse  mu buryo bwihuse nyuma y’imyaka 26 u Rwanda rwibohoye.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere(RURA) igaragaza ko mbere yo kwibohora kw’Abanyarwanda, mu  Rwanda hari telefone za ‘fixe’ zigera ku bihumbi 30 zonyine.

Muri 2010 mu Rwanda hari hamaze kugera imirongo ya telefone zigendanwa miliyoni 3 n’ibihumbi 500, muri 2015 imibare yarazamutse igera kuri miliyoni 8, na ho muri 2018 imibare yarazamutse igera kuri miriyoni 9 n’ibihumbi 700.

Imibare itangazwa n’ikigo ngenzuramikorere itangazwa buri gihembwe iheruka mu kwezi kwa 4 uyu mwaka, igaragaza ko imirongo ya telefone ikoreshwa mu Rwanda yiyongereye ikava kuri miliyoni 9,862,992 mu kwezi kwa 3 ikagera kuri miliyoni 10,317,279 mu mpera z’ukwezi kwa 4. Ibi bikaba bigaragaza izamuka rya 4.6%.

Mu Rwanda abakoresha telefone za smart phone bo bari kuri 15%.

Ubu aho waba uri hose mu gihugu ushobora guhamagara ku kigero cya 98% mu gihe abatuye aho murandasi iboneka bagera kuri 93%, abakoresha murandasi yo muri telefone ni miriyoni 5 n’ibihumbi 900, ni mu gihe abarenga 90% bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefone zidendanwa.

Src:RBA

Related posts

Abitwaje imbunda bavuye “i Burundi” bagabye igitero mu Murenge wa Ruheru i Nyaruguru

Emma-marie

Kigali:Urubyiruko rw’abakorerabushake rwashimiwe gufasha abaturage kwirinda Coronavirus

Emma-marie

Green Party ntizigera iha irindi shyaka umwanya mu matora ya Perezida wa Repubulika-Video

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar