Umunyarwanda witwa Emmanuel Ndayisenga bivugwa ko yagize uruhare mu gutwika Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes, ntazwi mu muryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa
Umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa wasohoye itangazo rivuga ko utazi uwo bivugwa ko ari umunyarwanda wagize uruhare mu gutwika Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes, ndetse ko udashyigikiye ibikorwa nk’ibi bibangamira umutekano w’igihugu.
Tariki ya 28 Nyakanga 2020, Umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa wasohoye itangazo wamagana igikorwa cyo gutwika katederari ya Nantes, uvuga kondi ko utari usanzwe uzi Ndayisenga mu banyarwanda baba mu bufarnsa.
Wavuze ko wababajwe n’ukwangirika k’uyu mutungo ukomeye mu mateka y’u Bufaransa ndetse ko n’igikorwa cyo kwangiza iriya Cathédrale kibangamiye umutekano w’igihugu.
Umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa ntushyigikiye ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano w’u Bufaransa ndetse n’abaturage babwo muri rusange.
Iri tangazo ryibutsa ko hashize igihe kinini mu Bufaransa hari abanyarwanda bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo n’ibya Jenoside, binjiye ku butaka bw’u Bufaransa bahunga ubutabera bw’u Rwanda.
Bamwe muri abo bantu bagize uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwirakwiza ingengabitekerezo ndetse bayibiba mu bakiri bato n’abandi baturanyi, ku buryo ibikorwa byabo bishobora kugira uruhare rubi ku muryango baba babarizwamo.
Uyu muryango wasabye inzego z’ubutabera kugira uruhare mu kubata muri yombi, bakagezwa imbere y’inkiko ku buryo ibikorwa byabo bidakomeza kwangiza umuryango mugari n’abakiri bato babyiruka.
Tariki ya 18 Nyakanga 2020 nibwo iyi cathédrale yafashwe n’inkongi yangiza bimwe mu bikoresho byari biyirimo nk’ibya muzika ndetse n’ibishushanyo byo mu kinyejana cya 19 byashyizwemo bivanywe i Roma mu Butaliyani.
Iriba.news@gmail.com