Image default
Mu mahanga

Leta ya Zimbabwe yemeye gutanga indishyi ya miliyari $3,5 ku bahinzi b’abazungu

Leta ya Zimbabwe yemeye kuriha miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika y’indishyi ku bahinzi b’abazungu bari bafite ubutaka bakaza kubwamburwa na leta yari ikuriwe na Robert Mugabe.

Izatanga impapuro mpeshwa-mwenda (bonds) z’igihe kirekire ndetse yitabaze abaterankunga kuko ubu yo nta mafaranga ifite yo guhita iriha abo bahinzi.

Amashyirahamwe y’abo bahinzi b’abazungu yemeye ubwo buryo leta igiye kubarihamo indishyi ijyanye n’ibikorwa remezo bari bafite mu masambu, atari indishyi ku butaka bwo ubwabwo.

Leta y’uwahoze ari Perezida Robert Mugabe yirukanye abahinzi b’abazungu bagera ku 4,500 ibakura mu masambu yabo.

Ubwo butaka leta ya Mugabe yahise ibusaranganya imiryango y’abaturage b’abirabura irenga 300,000.

Igikorwa cyo kwambura abazungu ubutaka mu 2000, byatumye i bihugu byo mu burengerazuba bw’isi byafatiye ibihano Mugabe n’abo bari bafatanyije nyuma y’uko batangiye kwambura abazungu ibikingi byabo mu 2000. Umusaruro wavaga mu buhinzi hamwe n’ubukungu bwa Zimbabwe, byaraguye, ubwo ubutaka bwahabwaga abirabura batari bafite uburambe mu buhinzi bwaguye.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Nigeria: Umusirikare yafunzwe kubera kwemera ubusabe bwo kuba umugore

Emma-Marie

Kurinda Pariki ya Virunga ni indyankurye

Emma-Marie

Tanzania: Mu mwanya w’urukingo rwa COVID-19 bizeye ‘Ibyatsi’

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar