Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, indege ya Kompanyi yitwa ISRAIR yo muri Israel, itangira gukorera ingendo mu Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo ISRAIR yasesekaye ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, aho izanye ba mukerarugendo basaga 80 baje gusura ibyiza bitatse u Rwanda.
Ni ubwa mbere mu mateka indege y’iyi Kompanyi igeze ku butaka bw’u Rwanda, ikaba ibimburiye izindi ngendo indege z’iyi Kompanyi zizajya zikorera mu Rwanda.
Akanyamuneza kari kose kuri ba mukerarugendo bageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere
