Image default
Amakuru

Rulindo: Abagore bafite igishoro giciriritse bagiye kwagura ubucuruzi bwabo babikesha Manzi Fondation

Abagore bane bo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo bakora ubucuruzi buciriritse bongerewe igishoro n’umunyarwanda uba mu Bwongereza witwa Manzi Aloys, binyuze mu muryango yashinze (Manzi Foundation) abasaba gukora cyane bagatera imbere bakazanateza imbere bagenzi babo.

Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 (200.000FRW) yahawe buri umwe muri aba bagore kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020, bazayasubiza nta nyungu nyuma y’igihe runaka bumvikanye na Manzi Fondation, kugirango ahabwe abandi bagore bafite  igishoro giciriritse.

Manzi Aloys, umaze imyaka isaga 20 aba mu Bwongereza, uvuka mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, yabwiye Iriba News ko guteza imbere umugore wo mu cyaro ar’uguteza imbere umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Uyu munsi twatangiye igikorwa cyo gufasha abategarugore ba rwiyemezamirimo bafite imishinga batangiye ariko bakaba bakeneye inkunga kugirango bagore ibikorwa byabo, kuko burya guteza imbere umugore wo mu cyaro ni iguteza imbere umuryango nyarwanda”.

Manzi Aloys, umunyarwanda uba mu Bwongereza washinze umuryango yise ‘Manzi Fondation’

Yakomeje avuga ko mu nshingano za Manzi foundation harimo no kurwanya ubukene, akaba ari muri urwo rwego batangiriye ku gufasha abaturage batishoboye babaha amatungo magufi nk’ingurube, abo bafashije mbere bakaba bageze ku rwego rwo kuziturira bagenzi babo.

Yakomeje ati “Twasanze rero kugirango ubukene tubashe kuburandura twashishikariza abantu kwihangira imirimo, ariko nanone ntabwo byoroshye kuko hari ababa babifite mu bitekerezo ariko bakabura igishoro, abandi ugasanga bafite igishoro ariko nta bumenyi bafite. Uyu munsi igikorwa twatangije ntabwo ari ugutanga ubufasha kuri abo bagore gusa, harimo no kubaha ubushobozi kugirango bagure ibikorwa byabo tukanababa hafi tubakurikirana kugirango ugize ikibazo mu bikorwa bye by’ubucuruzi tukamugira inama”.

Nyirafaranga Madelaine ni umwe mu bagore bahawe inkunga na Manzi Fondation

“Sinzatenguha Manzi Fondation”

Akanyamuneza ni kose ku bagore bahawe iyi nkunga, aho buri wese yatahanye umuhigo wo kuyibyaza umusaruro. Nyiranshimiyimana Alphonsine, asanzwe akora umurimo wo kotsa ibigori mu gace k’ubucuruzi ka Gatete, akarangura n’ibitoki byitwa poyo, akabitara byamara gushya akaranguza imineke.

Nyiranshimiyimana Alphonsine, avuga ko inkunga yahawe azayibyaza umusaruro

Yagize ati “Icyo nakubwira nuko ntazatenguha Manzi Fondation kuko ngiye kurushaho gukora cyane ku buryo mu gihe twumvikanye nzaba maze kubasubiza FRW yabo nakuyemo ayanjye. Niba naranguraga imifuka ibiri y’ibigori, ubu ngiye kujya ndangura imifuka ine, ibitoki nabyo naranguraga bikeya kubera igishoro kidahagije, ubu ngiye kubyongera nkore ntere imbere nteze n’abandi bagore imbere. Nari mfite igishoro cy’amafaranga ibihumbi 150 bampaye ibihumbi 200 nizeye ko nziteza imbere nkanateza imbere bagenzi banjye”.

Nyirafaranga Madelaine, nawe ati “Nari nsanzwe mfite igishoro cy’ibihumbi 100, ubu bampaye ibihumbi 200 ngiye kwagura ubucuruzi bwanjye kandi nzanateza imbere abagore bagenzi banjye badafite igishoro”.

Umwe mu bagize Manzi Fondation aha umugore inkunga 

Mu bindi bikorwa byakozwe uyu munsi harimo kubakira umuturage utari ufite inzu yo kubamo, hari n’imiryango ibiri itishoboye yorojwe ingurube.

Inkunga yatanzwe na Manzi Fondation izafasha abagore bafite igishoro giciriritse kwagura ubucuruzi bwabo

Uretse mu Karere ka Rulindo, Manzi Fondation irateganya kwagurira ibikorwa byayo mu Karere ka Rwamagana.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

U Rwanda rwahawe akayabo ko kurwanya ihindagurika ry’ikirere no kwitegura ibyorezo

Emma-Marie

Inteko Ishinga Amategeko n’Itangazamakuru bahuriye ku nshingano zo kuzamura ijwi ry’umuturage-Perezida wa Sena

Emma-marie

Impinduka mu mikorere y’ibizamini byanditse by’akazi muri Leta

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar