Image default
Amakuru

Buri minota 9 hapfa umuntu azize indwara y’ibisazi by’imbwa

Taliki ya 28/9/2021 ni umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku Indwara y’ibisazi by’imbwa, kuri iyi nshuro insangamatsiko ikaba igira iti ‘Facts not Fear’ ni indwara iterwa na virus yo mu bwoko bwa  Rhabdoviridae ikaba ifata inyamaswa zitandukanye  ndetse n’abantu.

Ikigo gishinzwe kwita ku buzima bw’amatungo ku isi kivuga ko indwara y’ibisazi yica abantu basaga 59000 ku mwaka ku isi naho buri minota 9 hakaba hapfa umuntu yishwe n’ibisazi.

Iyi ndwara ikaba yandura iyo imbwa irumye umuntu kuko virus iba iri mu macandwe bityo yagera mu mubiri igahita ifata ibice byo mu bwonko.

Ibimenyetso byayo ku mbwa cyangwa injangwe harimo

  • Umuriro
  • Kuruka
  • Kubura umutuzo no kwiruka ikaruma ibyo ibyonye byose
  • Kutumvira amabwiriza ya nyirayo nkuko bisanzwe
  • Guta urukonda
  • Kunanirwa kumira no guhinduka kw’ijwi mugihe iri kumoka
  • Gutinya amazi
  • Kwikanda kw’imikaya
  • Kugira amahane

Uko wayirinda

Kugeza ubu indwara y’ibisazi by’imbwa ishobora kwirindwa mu buryo butandukanye harimo

  • Gukingira imbwa cg injangwe buri mwaka
  • Kwirinda ko imbwa yawe ihura nizo hanze ngo zihure nizo mu gasozi
  • Kugaragaza ahari imbwa zizerera kugirango inzego bireba zifate ibyemezo
  • Gukurikirana no kureba ko urukingo rukirimo mbere yo gukora ingendo
  • cyane cyane mu gihugu indwara ikekwamo.

Abatunze imbwa kandi bagirwa inama yo gutunga imbwa igihe bayishoboye cyangwa bakazikona hagamijwe kwirinda ko ziba nyinshi ba nyirazo bakaba bazijugunya ku gasozi zigahinduka inzererezi.

Abashakashatsi mu by’ubuzima bw’abantu n’amatungo bemeza ko buri gihugu kibashije gukingira 70% by’ imbwa ziri mu gihugu iyi ndwara yacika ku isi.

Dr. Emmanuel Dushimirimana Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri VET CONNECT RWANDA NGO avuga ko uruhare rw’Imiryango ya itari iya Leta ahanini ari ugufasha kwigisha abanyarwanda binyuze mu guhindura imyumvire kugirango abatunze imbwa babikore mu buryo bwubahirije amategeko.

Image

Mu Rwanda avuga ko Leta y’Urwanda binyuze mu kigo RAB ifasha abanyarwanda kwirinda iyi ndwara batanga inkingo mu turere kugirango abatunze imbwa bazikingize, ariko ko nabaveterineri bigenga batanga iyi serivisi yo gukingira kandi ku giciro gito.

ITEKA RYA MINISITIRI N⁰009/11.30 RYO KUWA 18/11/2010 RYEREKEYE IZERERA RY’AMATUNGO N’IZINDI NYAMASWA ZORORERWA MU RUGO ingingo yaryo ya  7 amabwiriza yo gutunga imbwa mu mijyi no mu nsisiro  harimo kuyimenyekanisha no kuyikingiza indwara y’ibisazi buri mwaka

Inzego z’ubuzima  zemeza ko kugeza ubu mu Rwanda hakigaragara abantu baza ku bitaro bariwe n’Imbwa zidakingiye izindi zitagira ba nyirazo , bagatanga  inama ko uriwe n’imbwa agomba guhita yihutira kwa muganga kugirango ahabwe ubutabazi bw’ibanze kuko iyo uwariwe n’imbwa agaragaje ibimenyetso 99% aba ari bupfe cyane ko Kugeza ubu indwara y’ibisazi nta muti igira.

Iradukunda Claude

Related posts

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al Ad’ha

Emma-Marie

Hari ibihugu byaciye umunsi wa St Valentin ahandi wizihirizwa mu rwihisho

Emma-Marie

Umubare w’abakoresha Facebook waragabanutse

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar