Image default
Abantu

Ntibifuza ko Bagosora yahambwa mu Bufaransa nka Bikindi na Barayagwiza

Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) irasaba abategetsi b’Ubufaransa kwanga ko Col Théoneste Bagosora ashyingurwa muri icyo gihugu mu gihe umuryango we waba usabye ko ari ho ashyingurwa.

CPCR yashinzwe na Alain n’umugore we Dafroza Gauthier ivuga ko iharanira “kugeza mu bucamanza bw’Ubufaransa abaregwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa”.

Dafroza wavukiye i Butare mu majyepfo y’u Rwanda wanarokotse jenoside, mu 2017 we n’umugabo we bahembwe na Perezida Paul Kagame umudari w’Igihango kubera ibikorwa byabo mu kugeza mu bucamanza abacyekwaho jenoside.

Bagosora yapfuye ku wa gatandatu afite imyaka 80 aguye mu bitaro by’i Bamako muri Mali aho yari amaze ukwezi kumwe avurirwa, nk’uko umuhungu we yabibwiye BBC.

Colette Imanishimwe warokotse jenoside yabwiye BBC ko “ari inkuru nziza kuri njye kumva ko Bagosora yapfuye arimo aryozwa ibyo yadukoreye.”

Naphtal Ahishakiye, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, yabwiye BBC ati: “Igishimishije ni uko yaguye mu maboko y’ubutabera, yarahamwe n’ibyaha yashinjwaga.”

Yongeraho ati: “Ntabwo twavuga ngo urupfu rwe rurashimishije, ariko igikomeye ni uko ari we yabonye ubutabera, abo yakoreye icyaha nabo ubutabera bwarabonetse.”

Bagosora wari warakatiwe imyaka 35 y’igifungo ahamijwe uruhare mu bwicanyi no gukora jenoside, kugeza ubu ntibizwi neza aho azashyingurwa.

Mu butumwa bwanditse, Achille Bagosora – umuhungu we, avuga ko urwego rwa ONU/UN rwari rumufunze rwamenyesheje umuryango we urwo rupfu, ati: “Nubwo [ahubwo] ari twe twayihaye ayo makuru”.

Ibya Bagosora ni isomo – Ahishakiye

CPCR ivuga ko Ubufaransa bwakiriye umurambo wa Jean-Bosco Barayagwiza na Simon Bikindi bombi bapfuye bari gukora igifungo bakatiwe kubera uruhare muri jenoside.

Mu itangazo CPCR yasohoye igira iti: “Ntabwo twifuza ko Théoneste Bagosora na we ashyingurwa ku butaka bw’Ubufaransa.”

CPCR ivuga ko itifuza ko Ubufaransa “busanzwe ari ubuhungiro bwa benshi bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi buhinduka ‘ahantu ho gusura’ ku bakumbuye ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana”.

CPCR isaba abategetsi b’Ubufaransa kwanga ko Bagosora ahashyingurwa mu gihe abo mu muryango we “benshi ari ho batuye”, babisaba.

Rwanda : "25 ans après le génocide, c'est une course contre la montre pour  la justice" - L'Entretien

Alain Gauthier n’umugore we Dafroza Gauthier

Ku gushyingura Bagosora, umuhungu we Achille yabwiye BBC ati: “Ibindi birigwa, Papa wacu yagiye bitunguranye ku wa gatandatu, ibintu bya nyabyo biratangira guhera uyu munsi.”

Théoneste Bagosora wari umuyobozi w’ibiro muri minisiteri y’ingabo, yahamwe no kugira uruhare rutaziguye muri jenoside n’uruhare mu bwicanyi ku batutsi n’abatari bashyigikiye ubwo bwicanyi.

Naphtal Ahishakiye avuga ko ibya Bagosora bikwiye kubera isomo “umuntu wese ukiri mu nshingano”.

Ati: “Biba bikwiye kubera abandi isomo ko niba umuntu adafite ijambo ku iherezo ry’ubuzima bwe ntakwiye no kuba arifite no ku bw’abandi.”

SRC:BBC

Related posts

Musanze: Covid-19 yatumye umushinga we wo gukora buji mu bimera udindira

Emma-marie

Barack Obama yagize ibyago

Emma-Marie

INKURU MPAMO: Uwasigajwe inyuma n’amateka yababajwe n’akato yahawe n’ufite ubumuga

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar