Image default
Amakuru

R. Kelly: Ubuhamya bwatumye ahamwa n’ibyaha

Mu byumweru birenga bitanu, abantu hafi 12 bagiriwe nabi na R. Kelly bahagaze mu rukiko rw’i New York bavuga birambuye ibyaha no gufatwa nabi bakorewe n’iki kirangirire muri muzika.

Benshi muri abo bagore n’abagabo bose hamwe 11, ntibatangajwe umwirondoro mu ruhame, bavuze uko byagenze bakorana imibonano mpuzabitsina na Kelly bataragira imyaka y’ubukure.

Bavuga ko yategekaga uko bikorwa, arakaye, ashyiramo urugomo kandi akabategeka kumwita “daddy”.

Abandi bagore bavuze ko bahatiwe kwandika amabaruwa ku iterabwoba, arimo kwemera ibyo batakoze yagombaga kuzakoresha mu kubarwanya.

Tariki 27 z’ukwa cyenda Kelly yahamwe n’ibyaha birimo gucuruza abakoreshwa imibonano mpuzabitsina. Tariki 4 z’ukwa gatanu 2022 ni bwo azakatirwa.

None ni iki abamurega bavuze kuri uyu mugabo ushobora guhanishwa gufungwa burundu?

‘Naramuhungaga ngerageza no kwirwanaho’

Umutangabuhamya umwe mu gushinja Kelly wiswe Jane Doe No 5 yavuze ko yamuhohoteye kenshi mu gihe cy’imyaka itanu bamaranye kuva mu 2015 ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 17 ashaka kuzaba umuririmbyi.

Ku myaka 23 ubu, avuga ko yanduye zona (herpes) ku myaka 17 nyuma yo kuryamana na Kelly. Avuga ko atamubwiye ko yari afite indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, kandi yaragombaga kubikora.

Jane yagize ati: “Uyu mugabo yanyanduje ikintu yari azi neza ko arwaye, kandi yashoboraga kubyirinda.” Umuganga wa R. Kelly nyuma yemeje ko uyu muhanzi yafashe imiti ya zona kuva mu 2007.

Ubwo Jane Doe yabimubazaga, “yararakaye cyane, ambwira ko nshobora kuba narayikuye ahandi. Mubwira ko nta wundi twaryamanye.” Ubwo yari atagishoboye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ububabare, Kelly byaramurakaje avuga ko umubiri we “warangiye”.

Undi mugore wahawe izina rya Faith nyuma yavuze ko na we Kelly yamwanduje zona, undi wa gatatu na we wahawe izina rya Kate yavuze ko yahawe $200,000 y’ubwumvikane avuye kuri Kelly nyuma y’uko amwanduje iriya ndwara iterwa na virus.

Umushinjacyaha Elizabeth Geddes atunga urutoki R. Kelly mu rubanza

Hejuru y’ibyo, Jane yavuze ko Kelly yashatse kugenzura buri kintu cyose mu buzima bwe, kandi yashoboraga “kumuhana” ku kintu cyose cyo gusuzugura. Hari ubwo yashoboraga kumukubita cyane ku kibuno ku buryo asigarana umubyimba w’aho yakubiswe.

Mu rukiko uyu mugore yagize ati: “Nashoboraga guhanwa hafi buri minsi ibiri cyangwa itatu”.

Jane yavuze ko hari aho Kelly yamukubise urukweto rwa Air Force 1 nyuma yo gusanga yandikiye inshuti ye ayibwira ibya Kelly. Ati: “Yarankubise umubiri wose, narirukaga muhunga nkanagerageza kwirwanirira.”

Jane avuga kandi ko Kelly yamuhatiye gukuramo inda nyuma y’uko ayimuteye. Umwe mu bakozi be niwe wamujyanye ku ivuriro kubikora.

Kelly yahatiye Jane kwifata amashusho ubwe amukoza isoni, harimo ayo yagombaga kwinukiriza amazirantoki ayegereje isura.

Yongeraho ko yamuteye ubwoba ko azamutegeka kubikora bwa kabiri kuko “ubwa mbere atabikoze neza”.

Undi mugore wiswe Anna yavuze ko Kelly yamuhatiye kwifata amashusho “nk’ushaka imibonano cyane akoresheje amavuta yo ku mubiri”.

Jerhonda Pace

Umutangabuhamye wa mbere, Jerhonda Johnson Pace, yabwiye inteko y’abacamanza ko yari ataragira imyaka y’ubukure mu 2009 ubwo yaryamanaga na Kelly i Chicago, aho iyo myaka ari 17.

Ku myaka 28 ubu, ku munsi wa mbere w’urubanza yavuze ko mbere yari yabwiye Kelly ko afite imyaka 19, ariko amubwira imyaka ye y’ukuri umunsi wa mbere bakoze imibonano mpuzabitsina.

Yabwiye urukiko ati: “Yashakaga ko nsokoza imisatsi miremire nkanambara nk’umukobwa w’umu-Scout”, yongeraho ko kenshi Kelly yafashe amashusho bari mu mibonano.

Madamazera Jerhonda yavuze ko mu mubano we na Kelly yamugenzuraga kugeza aho agomba gusaba uruhushya rwo kujya ku musarani.

Ati: “Iyo nabaga namubayeho mwiza” yashoboraga kumpa uruhushya mu gihe cy’iminota, ariko “byaba byifashe nabi” yashoboraga kumuha uruhushya rw’ikintu runaka abanje gutegereza iminsi itatu.

Yavuze ko yari ategetswe gucyeza uyu muhanzi buri uko yinjiye mu cyumba, kandi yakubitwaga urushyi akanamucira iyo yatindaga kubikora.

Mu kugenzura ibyo avuga, abunganira Kelly batumye yemera ko yavanye $25,000 mu gitabo ubwe yanditse ku byo yanyuzemo ari kumwe na Kelly. We yavuze ko nta na rimwe yishyuwe n’ikinyamakuru mu biganiro yabonetsemo.

Ni iki wakorera muzika?

Abagore babiri nabo baje kuvuga amabi bakorewe ubwo bari mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi.

Umugabo umwe, watanze ubuhamya yiswe Louis, yavuze ko yahuye na R. Kelly bwa mbere mu 2006, ubwo yari afite imyaka 17 akora amasha y’ijoro muri McDonald’s i Chicago.

Yabwiye urukiko ko Kelly yamuhaye numero ye ya telephone, akanamutumira iwe, amwemerera ko yaririmbira muri studio ye. Rimwe ngo Kelly yamubajije icyo “yakora ngo agere kuri muzika”.

Igihe kimwe, Kelly yabajije Louis niba yarigeze “akora udushya” turimo abagabo, maze ngo “apfukamisha amavi ye arakomeza anyonka igitsina”.

Birangiye, “yambwiye ko biguma hagati ye nanjye gusa”, yongeraho ati, “ubu turi umuryango, turi abavandimwe”.

Undi mugabo, wakoresheje izina rya Alex, avuga ko bwa mbere yahuye na Kelly yiga mu ishuri ryisumbuye mbere yo kugirana umubano na we kuva afite imyaka 20.

Yavuze ko rimwe Kelly yamusomye ku ngufu, aramubwira ngo “ba umuntu ufungutse mu mutwe”.

R. Kelly areba umuntu uri kumushinja mu rukiko

Nyuma, Kelly yashoboraga kuzanira Alex abagore bo kuryamana na bo mu gihe we ari kureba no gufata amashusho, rimwe na we akifatanya na bo cyangwa akikinisha.

Avuga ko abo bagore baryamanaga bari “nk’abazimu”, kuko yari abujijwe kuvugana na bo cyangwa kumenya amazina yabo hanze y’uko kubonana.

Alex avuga ko Kelly yamwitaga “umwishywa”, nubwo nta sano y’umuryango bafitanye.

Sinifuzaga kuba uwagiriwe nabi akanandagazwa’

Umugore umwe, watanze ubuhamya yiswe Addie yavuze ko yafashwe ku ngufu na Kelly inyuma y’urubyiniro nyuma ya concert yabereye muri Miami.

Addie yavuze ko we n’inshuti ye begerewe n’abagabo babiri “basaga n’aba-bouncers’ babatumira inyuma y’urubyiniro iyo concert irangiye.

Bahageze, avuga ko Kelly yasohoye abari mu cyumba bose akamufata ku ngufu.

Yabwiye urukiko ati: “Kugeza ubwo, nari naguye mu kantu. Nari nibuze.”

Nyuma, inshuti ye yashatse kuregera polisi ariko Addie avuga ko yari kwamaganwa n’abo mu myidagaduro iyo aza kubivuga.

Ati: “Sinari nzi ko banemera ibyo mvuga. Sinifuzaga kuba uwagiriwe nabi akanandagazwa.”

Iby’i Miami byabaye hashize iminsi ibiri Kelly ashyingiranywe n’umuhanzi Aaliyah utari ufite imyaka y’ubukure.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Mu byumweru bibiri bishize abasaga ibihumbi 27 bafashwe batambaye udupfukamunwa-Min. Shyaka

Emma-marie

Bugesera: Ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira ni igisubizo ku bahinzi bato

Emma-marie

Hari abayobozi bavugwaho kwiyitirira ubutaka bwa Leta

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar